Ruhango: Umugabo n’umugore bafungiwe gutanga ruswa ya 50 000 Frw
Amakuru

Ruhango: Umugabo n’umugore bafungiwe gutanga ruswa ya 50 000 Frw

HABIMANA Eric

January 22, 2026

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w´imyaka 56, n´umugore w´imyaka 65 bafashwe bagerageza guha inzego z’umutekano ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50 000 Frw) nyuma yo kubasangana inzoga z’inkorano ziswe Ibikwangari.

Uwo mugabo n’umugore bakekwaho ruswa bafatiwe mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, ku wa 21 Mutarama 2026, ku bufatanye bw’abaturage , inzego z’umutekano n’iz’ibanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y´Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yemeje ayo makuru ahamya ko basanganywe izo nzoga z’Ibikwangari zingana na litiro 780 bagahitamo gutanga ruswa y’ibihumbi 50 ari na yo yatumye batabwa muri yombi.

Akomeza avuga ko ifatwa ry´aba bantu ryaturutse ku makuru yatanzwe n´abaturage ku nzego z´ibanze ko hari abaturage benga bakanacuruza Ibikwangari, maze inzego z´ibanze na zo zitanga amakuru ku z’umutekano ari, na bwo bajyagayo bahasanga ibidomoro bengeragamo bakanabicururizamo.

Akomeza avuga ko ibyo bkwangari bahise babimena bafatanyije n´abaturage n´izindi nzego naho abo batawe muri yombi bakaba bahise bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana mu gihe iperereza rigikomeje.

Ati: “Abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana, ubugenzacyaha bukaba bwahise butangira iperereza, ntabwo twakemeza ko abafashwe umwe yari umugore w´undi gusa bafatiwe mu rugo rumwe, ubwo ibindi dutegereje ibizava mu iperereza.”

Mu Rwanda, kwenga, kugurisha, no kunywa ibikwangari n’izindi nzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge bitemewe n’amategeko bifatwa nk’ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge byoroheje.

Itegeko Nº 68/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko inzoga zitujuje ubuziranenge ari ibiyobyabwenge byoroheje. Hari n’Iteka rya Minisitiri nº 001/MoH/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyobwenge, aho Ibikwangari na byo biba birimo.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko kwenga, gutunda, kubika, cyangwa gucuruza ibikwangari cyangwa izindi nzoga z’inkorano mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cy’imyaka hagati ya irindwi (7) na icumi (10), ndetse n’ihazabu hagati ya miliyoni eshanu (5 000 000 Frw) na miliyoni icumi (10 000 000 Frw).

Uku ni ko ibikwangari biba bibira

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA