Ruhango: Umusore w’imyaka 22 yatewe icyuma, batatu batabwa muri yombi
Imibereho

Ruhango: Umusore w’imyaka 22 yatewe icyuma, batatu batabwa muri yombi

HABIMANA Eric

March 30, 2026

Umusore w’imyaka 22 witwa Iyamuremye Erier yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 29 Werurwe 2026, nyuma yo guterwa icyuma n’abantu bakekwaho kugirana amakimbirane mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Ibi byabereye mu Kagari ka Kinazi, Umudugudu wa Kabuga, aho amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge agaragaza ko abo bantu bari basanzwe baziranye, gusa icyateye ayo makimbirane kikaba kitaramenyekana neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Gasasira François Regis, yemeje aya makuru, avuga ko byabaye mu masaha y’ijoro. Yagize ati: “Twamenye amakuru ko nijoro hari abantu bagiranye amakimbirane bararwana, umwe atera undi icyuma ahita yitaba Imana, bari basanzwe baziranye ariko icyabiteye ntikiramenyekana, iperereza rirakomeje.”

Amakuru aturuka mu baturage bavuga ko aba barwanye bashobora kuba bapfuye umugore, gusa ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko ibyo butabihamya. Nyuma y’ibi byabaye, umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe inzego z’umutekano zatangiye iperereza.

Ubuyobozi kandi bwahise bukoresha inama abaturage, bubibutsa kwirinda amakimbirane ashobora kuvamo urugomo rukabije rugeza no ku kwamburana ubuzima. Gasasira yongeyeho ati: “Turashishikariza abaturage kwirinda amakimbirane, kandi igihe bayagiranye bakagana inzego zibegereye zikabafasha kuyakemura mu mahoro.”

Kugeza ubu abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho uruhare muri uru rupfu, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi mu gihe iperereza rikomeje.

Mu Rwanda, icyaha cyo kwica umuntu gihanwa n’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko uwishe undi abigambiriye ashobora guhanishwa igifungo cya burundu, mu gihe ubwicanyi budateguwe bushobora guhanishwa igifungo kirekire ariko kitari burundu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA