Ruhango: Yahereye ku nkoko 10 none ageze kuri 600, ihene 6 n’inka 2
Ubukungu

Ruhango: Yahereye ku nkoko 10 none ageze kuri 600, ihene 6 n’inka 2

NYIRANEZA JUDITH

March 10, 2026

Mukamurigo Ester utuye mu Mudugudu wa Gitwa, mu Kagari ka Rwoga, mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango woroye inkoko avuga ko zamukuye habi, kuko mbere yabagaho aca inshuro, none ubu akaba ahereye ku nkoko 10, yarazamutse bimugeza ku ihene 6, inkoko 600 n’inka 2 mu gihe cy’imyaka hafi 3.

Yasobanuye ko ubworozi bw’inkoko 10 yahereyeho yazihawe n’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, binyuze mu mushinga ugamije koroza abaturage b’amikoro make amatungo magufi ngo abafashe kwikura mu bukene.

Yagize ati: “Mbere nabagaho njya guca inshuro no guhonda amabuye narabikoze, nshaka amafaranga, ariko mbona ubuzima buranze. Nyuma naje gutoranywa mu bazahabwa amatungo n’umushinga PRISM. Bampaye inkoko 10, ndazorora zirakura, zitera amagi nkajya nyagurisha nk’abase karimo nk’amagi 500, nkuramo ihene.”

Yongeyeho ati: “Isake zimaze gukura nkuyemo ka gahene nagurishije ya magi 30 000Frw, za nkoko nazo zikomeje gutera, havuyemo amasake 6 ndayagurisha mbonamo amafaranga y’u Rwanda 72 000 nyagura ihene 2 zisanga ya yindi imwe.”

Yagaragaje ko uwo mushinga wabahaye amahugurwa yo kwikura mu bukene.

Ati: “Amahugurwa nahawe nuwo mushinga PRISM n’inama biruta iyabo nahabwa. Za hene ndagenda na za nkoko ndabigurisha mfata imishwi nkayikuza nkayimarana ukwezi nkayijyana ku isoko, ndazigurisha zose inkoko 100 nzikuramo 250 000Frw, ndongera nguramo imishwi 200 ku 220 000Frw.”

Mukamurigo abonye ko umushinga wunguka yongereye umubare w’izo yorora.

Ati: “Ndakomeza ndorora, nanone izo nkoko ukwezi gushize ndazigurisha nkuramo 500 000 Frw. Nagiye mu itsinda nguzamo amafaranga nyongeraho ntumizamo indi mishwi 500, ndayigurisha nkuramo 1 200 000Frw.”

Avuga ko ihene nazo zororotse, ubu akaba afite 6. Ikindi kandi yaragijwe inka n’umuntu, akomeza kuzamuka.

Ati: “Za hene zarororotse nzikuye mu magi n’inkoko nahawe na PRISM ku buryo ubu mfite ihene 6, kandi umuntu yandagije inka, ibyaye ampa inyana yayo nkomeza kuzamuka gutyo, ku buryo ubu mfite inka n’inyana yayo.

Mukamurigo avuga ko afatanyije n’umugabo we bajya inama ku gukomeza kuzamura ubworozi, bw’inkoko bahereye ku zo bahawe, bakaba bateganya kwagura ibiraro.

Yavuze ko ubu ageze ku nkoko 600 kandi afite icyifuzo cyo kwagura ibiraro akazorora izigera ku 2 500.

Mukamurigo avuga ko ifumbire ahabwa n’inkoko yamufashije no kongera umusaruro w’ubuhinzi, aho yakuraga imyumbati nk’ibilo bitagera mu icumi ubu akuramo ibilo magana abiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yavuze ko umushinga PRISM waje hari byisnhi bikenewe mu gufasha abaturage kuva mu bukene.

Yagize ati: “Muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene, Ruhango yaje ku isonga mu gukura abaturage benshi mu bukeme nk’uko byagaragajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ikindi umushinga wafashije abaturage kugabanya imirire mibi bava ku kigero cya 39% bagera kuri 22%.”

Yagaragaje ko amahugurwa abaturage bahawe n’umushinga PRISM yatanze umusaruro n’akazi ku bandi baturage.

Ati: “Hahuguwe 1966 bahawe ubumenyi bwo kubaka umuntu, babonye amatungo magufi arimo inkoko, ingurube n’ihene, hanyuma bagiye baha na bagenzi babo baboroza, ndetse byahanze n’imirimo. Umworozi wo muri Kabagali yatanze akazi, byafashije n’abandi.”

Yakomeje yizeza kandi ko ibikorwa remezo bijyanye no guteza imbere ubworozi birimo amasoko, ibagiro ry’ingurube ryubatse mu Murenge wa Byimana, ivuriro ry’amatungo, ubuyobozi bwatoje abaturage kubyitaho, bakabibungabunga kuko ari ibyabo ku buryo n’igihe umushinga uzaba urangiye, ibikorwa by’ubworozi bizakomeza, nta kizabikoma mu nkokora.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney
Iyi ni imishwi Mukamurigo akuza mu gihe cy’ukwezi ikajyanwa ku isoko
Mukamurigo ashimangira ko umugabo we bafatanya kandi bakajya inama mu kuzamura ubworozi
Mukamurigo ahereye ku nkoko icumi, yakomeje kuzongera agera ku ihene, ubu afite 6 ndetse n’inka ebyiri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA