Birasamasha Donath imyaka 70 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, mu nzu ye iherereye mu Mudugudu wa Kivomo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yahise ita muri yombi umugore we w’imyaka 67 bari basanzwe bagirana amakimbirane, n’umwana wabo w’umusore ufite muaka 26, kuko ari bo ba mbere bakekwaho ubwo bwicanyi.
Bivugwa ko amakimbirane Birasamasha yagiranaga n’umugore we yari ashingiye ku kuba uyu nyakwigendera yashinjwaga n’umugore we kuba hari undi mugore yinjiye ari na we bafatanyaga gusahura no gusesagura umutungo w’urugo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Nsanzimfura Jean De Dieu, yavuze ko batazi neza igihe uyu musaza yaba yapfiriye nubwo amakuru yatangiye gukwirakwira ahagana saa tanu z’amanywa.
Yabuze ko nyuma yo gutabazwa, ubuyobozi bw’Umurenge bwahise butabara buri kumwe n’Inzego z’umutekano ariko bagasanga uyu musaza yashizemo umwuka.
Ati “Ni amakuru yatangiye kumenyekana mu ma saa tanu z’amanywa ko hari umusaza babonye amanitse mu mugozi. Twahageze dusanga yamaze gushiramo umwuka, ubu umurambo we wamaze kujyanwa ku Bitaro bya Gitwe kugira ngo ejo uzakorerwe isuzuma.”
Yakomeje ahamya ko kugeza ubu hagikorwa iperereza, aho umugore we n’umuhungu wabo bamaze gutabwa muri yombi nk’abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.
Akomeza avuga ko ku makuru baje kumenya ari uko uyu muryango wabanaga mu makimbirane aho ngo umugore yahoraga ashinja umugabo we wapfuye kumuca inyuma no gusahura umutungo w’urugo.
Ati “Twamenye amakuru ko nyakwigendera hari undi mugore ashobora kuba yari yarinjiye, ibyo rero bikaba biri mu byatumaga mu rugo rwabo babana mu makimbirane; ibyo rero tukaba dukeka ko byaba bimwe mu ntandaro y’urupfu rwe.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko bakeka ko kubera amakimbirane uyu muryango wahoranaga umugore wa nyakwigendera yahisemo gufatanya n’umuhungu we mu kwica se.
Ati “Ni byo koko ayo makuru twayamenye, ndetse ubwo Inzego z’umutekano zahageraga zasanze uyu musaza yamaze gushiramo umwuka. Bamwe mu bakekwaho kubigiramo uruhare ni umugore we n’umuhungu wabo ari na yo mpamvu batawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.”
Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwica undi abigambiriye ahanishwa igifungo cya burundu.