Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Kiyanza mu Murenge wa Ntarabana, Akarere ka Rulindo, barashimira Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere (Enabel) babubakiye inzu yagutse babyariramo, basezerera ku kubyarira mu kazu gato k’imfunganwa.
Baganira n’itangazamakuru, bamwe mu babyeyi ryahasanze bahabyariye, bavuze ko bishimye cyane ugereranyije n’uko mbere ya 2023 byari bimeze, bakabishimira cyane Umukuru w’Igihugu Paul Kagame,udahwema gushakira Abanyarwanda ubuzima bwiza.
Umwe mu babyeyi bari bahabyariye, Ingabire Françoise yavuze ko byonyine kubona ari kumwe n’abandi babyeyi babyaye, baryamye mu cyumba kimwe ari 3 n’abana babo bisanzuye, ari nk’ibitangaza kuko umwana wa mbere yahabyariye muri 2017 atari ko bayari bimeze.
Ati: “Uyu ni umwana wa 2 mbyaye, uwa 1 namubyaye muri 2017. Nta cyo navuga kindi uretse gushimira cyane umubyeyi wacu Paul Kagame, wakoze ibishoboka byose ngo tujye tubyarira ahatunganye. Turanashimira abafatanyabikorwa ba Leta, ari bo Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere (Enabel) bafashije ngo tubone iyi nyubako nziza twishimira.”
Avuga ko akazu babyariragamo mbere kari gato, bitoroheraga ababyeyi.
Ati: “Byasabaga ko umwe ava ku gitanda undi akajyaho, uwagiyeho undi ategereje, utegereje bikamubera ibibazo bikomeye cyane. Ubu twishimiye kubyarira heza h’umwuka mwiza,hasukuye, tutabyigana n’abaganga batwitaho, udafite ubwoba ngo uwo ubyaye arahakura izindi ndwara, cyane cyane izijyanye n’ubuhumekero,n’izindi ngorane twagiraga.”
Mukandayambaje Justine wari wahabyariye inda ya 3, avuga ko akihagera akabona uburyo hahindutse, yumvise agize imbaraga kuko byatumye abyara bitamuruhije.
Ati: “Morali ugira ubwayo ukihagera wibutse uko mbere hari hameze ikuzanira ibise byihuse, ukabayara bitaruhanyije, wanamara kubyara aho uruhukira ukiyumvamo akanyamuneza kugeza utashye.”
Na we ashimira Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Kagame na Enabel yafashije mu kubaka iyo nzu akavuga ko uretse kubyara ubwabyo n’izindi serivisi zijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bazihabonera, bikabashimisha cyane.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kiyanza Mutuyimana Médiatrice, avuga ko ishimwe ry’aba babyeyi rifite ishingiro, kuko uretse na bo n’ababakiraga babaga babangamiwe cyane.
Avuga ko nubwo iki kigo nderabuzima cyashinzwe mu 1977, kuhabyarira byabaga ari ingorabahizi.
Ati: “Dufite ishimwe rikomeye cyane kuri Leta yacu irangajwe imbere na Perezida Kagame n’abafatanyabikorwa bayo b’Ikigo cy’ u Bubiligi gishinzwe iterambere (Enabel), kuko mu gihe mbere twabyarizaga,tukanatangira serivisi zijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu kazu gato cyane, gafunganye, twubakiwe inyubako yagutse y’ibyumba 8, buri mubyeyi wese serivisi akeneye akazibonera ku cyumba cyabugenewe,kitabyiganiramo izindi serivisi.”
Muri ibyo byumba, avugamo icyo ababyeyi bategererezamo batarabyara,icyo bipimishirizamo inda,icyo babyariramo,icyo baruhukiramo bamaze kubyara, kugira ngo baruhuke neza,babone uko bonsa,bitabweho n’abaganga n’imiryango yabo, n’abaje kubasura babone aho babasanga, icyo kubonerezamo urubyaro, icy’ababyaza n’abaforomo baba baraye izamu n’icy’ubwiherero n’ubwogero,byose byagutse, binarimo ibikoresho bya ngombwa.
Mutuyimana Médiatrice yagize ati: “Mbere abagore bipimishaga inda bari kuri 80%. Bamwe bigiraga ahandi,kuko aho twabakiriraga hatari hameze neza. Ubu ni 100%.’’.
Yarakomeje ati: “Ikindi, ababyeyi babyariraga hano,babaga batarenga 2 baziye rimwe,bamwe bakabyarira mu ngo.Ubu baraza ari benshi, nta mubyeyi ukibyarira mu rugo. Barabyarira kwa muganga ku kigero cya 100%. Ababoneza urubyaro bari 71%. Ubu ni 84%, kandi turakomeje.’’
Avuga ko ibibazo iyi nzu yakemuye bitarondoreka, ku isonga ubucucike bwagaragaraga muri serivisi zitandukanye bwaterwaga n’inyubako nke, uyu munsi bakishimira uburyo bakoramo, serivisi nziza zigatangirwa mu nyubako icyeye, inatunganye.