Mu Karere Rulindo hari abakecuru n’abasaza bafite imyaka irenga 75 bagaragaza ko gukora siporo bibarinda indwara zibasira abakuze, kuri ubu bakaba bayifatanyamo n’urubyiruko.
Abo bazinduka mu rukerera saa kumi za mugitondo buri wa Gatandatu, bakurira umusozi wa Tare, uva ahazwi nko kuri Nyirangaramara mu Murenge wa Bushoki, bakawuterera n’amagura mu rugendo rw’ibiremetero bisaga 5,aho bakoresha igihe kirenga isaha.
Ni gahunda yatangijwe n’Umuyobozi akaba n’uwashinzwe Ese Urwibutso Dr Sina Gerard, aho abakozi be bose babyukira muri ibyo bikorwa bya Siporo buri wa Gatandatu w’icyumweru hagamijwe kugira ubuzima bwiza no kugira ngo batange umusaruro ufatika mu kazi kabo ka buri munsi.
Umusaza Twagirayezu Martin utuye mu Kagari ka Nyirangarama, Umurenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo ufite imyaka 52 , akaba amaze imyaka itanu akora siporo, yavuze ko ubu umufasha guhorana amagara mazima.
Yagize ati: “Ntaraza mu gukora siporo ntabwo nabashaga kuzinduka ariko uyu munsi nzinduka kimwe n’abandi umubiri warananutse, nta burwayi kandi mbere, kuko narwaraga bya hato na hato”.
Yavuze ko iyo yaje muri siporo bituma anishyira kuri gahunda ku buryo adakererwa akazi.
Mukakalisa Marie Gorette ufite imyaka 76 ahamya ko siporo yamubereye ubuzima kuko ubu yiyumva nk’inkumi.
Yagize ati: “Siporo yatumye tugarura ubuzima, kuko Sina Gerard ni we wadukanguriye kuyizamo twari mu bwigunge,tutazi siporo icyo ari cyo”.
Venasiya Nyirazigama we yagize ati: “ Bite we n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame dufite umutekano, tujya muri Siporo kuko mfite imyaka 66, nari nararwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso narahinamiranye, ntagenda,ubu ndirukanka.”
Dr Sina Gerard watangije iyo siporo,avuga ko iyo gahunda kuva yatangira imaze gutanga umusaruro ufatika.
Ati: “Turaza tugahurira kuri uyu musozi wa Tare, abakozi mu ruganda, abakora imikino ngoraramubiri, abakina umupira w’amaguru, n’abarezi ndetse n’abaturanyi, ab’ingeri zose turaterana ku wa Gatandatu tugakora siporo n’abaturanyi bose.”
Twahisemo kujya twizindura kugira tutazagira imbogamizi ngo dufite inama cyangwa ubukwe n’ibindi, tujyana n’ibihe bijyanye n’umutekano dufite mu gihugu aka gasozi tugaterera guhera saa kumi za mu gitondo hakiri amafu.”
Yavuze ko abo bageze mu zabukuru bafatanya n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bakunze siporo mu buryo butangaje ku buryo hari abagore bazaga bahetse abana none bari kuza na bo gukora siporo.
Aho kuri uwo musozi wa Tare muri Rulindo, hateranira abarenga 4000 bo muri ako Karere ka Rulindo, bakaba bifuza ko ibyo bikorwa byakwira no mu gihugu hose.













Mukakalisa Marie Gorette yahamije ko gukora siporo byamurinze indwa zitandukanye zibasira abageze mu zabukuru