Rulindo: Bisi itwaye abantu 52 yarenze umuhanda igwa muri metero 800
umutekano

Rulindo: Bisi itwaye abantu 52 yarenze umuhanda igwa muri metero 800

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

February 11, 2025

Kuri uyu wa Kabiri, mu Karere ka Rulindo mu Murenge Rusiga, ahazwi nko ku Kirenge, habereye impanuka ikomeye ya bisi nini ya Sosiyete “International” yari itwaye abagenzi 51, yarenze umuhanda igacunshumuka umusozi ikagera muri metero 800.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yabwiye Imvaho Nshya ko iyo modoka hari abantu bahasize ubuzima ariko hagikorwa igenzurwa ngo umubare umenyekane, mu gihe abari aho impanuka yabereye bavuga ko 19 bahise bahasiga ubuzima.

ACP Rutikanga yagize ati: “Impanuka ikomeye ya bisi ikorera ikigo cya International yebereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Rusiga, yavaga Kigali yerekeza i Musanze ifite abagenzi 51 na shoferi.”

Yavuze ko hari n’abakomeretse bikomeye ariko umubare wabo na wo ukaba utaramenyekana neza.   

Ati: “Turacyakora iperereza kugirango hamenyekane icyateye impanuka. Ndetse n’imibare y’abaguye mu mpanuka.”

Amashusho yatangiye gukwirakwizwa ahagana saa munani z’igicamunsi, abaturage bakoze ubutabazi ari na bo batabaje inzego z’umutekano bagaragaza ko ari bwo bwa mbere babonye impanuka ikomeye nk’iyo.

Muri ayo mashusho harimo agaragaza imodoka yageze mu kabande itagifite icyo hejuru gusa, aho hasigaye icyo hassi na cyo cyari gisigayemo intebe ziri hanze.

Uko imodoka yibaranguraga ku musozi, abagenzi bagiye basigara, ku buryo yageze mu kabande isigariye aho.

Uku ni ko byo hejuru cyasambukiye mu musozi hagati

TANGA IGITECYEREZO

  • Jean Paul Hitimana
    February 11, 2025 at 7:40 pm Musubize

    Yeah ababantu bahasize ubuzima imana ibahe iruhuko ridashira kd ibakire mubayo kd nabashoferi batwarane ubwitonze pee batazatumaraho abantu.

  • Emma
    February 12, 2025 at 1:34 pm Musubize

    Imana ibakiri mubayo kandi ihenogukomera imiryango yabo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA