Abiga mu mashami ya siyansi y’amashuri yisumbuye bakoze ibizamini ngiro bya Leta, bishingiye ku mishinga (Projects-Based Assessment-PBA), bahamya ko byabatinyuye gutekereza imirimo bazihangira nyuma yo kwiga bashingiye ku bumenyi bakuye mu ishuri.
Ibyo bizamini ngiro bya Leta byateguwe n’Ikigo Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri gifatanyije n’Umuryango utari uwa Leta, Educate Rwanda.
Ni uburyo bushya bw’ibizamini bikorerwa mu mashami ya siyansi no mu mashuri ya tekiniki n’imyuga (TVET), aho abanyeshuri bashyirwa mu bikorwa bigamije kugaragaza ubumenyi n’ubushobozi bafite.
Muri ibyo bizamini abanyeshuri muri siyansi, babashije gukora buji (Isomo ry’ubutabire-Chemestry) no gushobora kubungabunga imbuto ngo zitangirika. (Isomo ry’ibinyabuzima-Biology).
Hirwa Olivier wiga mu wa 6 kuri E.S Nyamugali mu Ishami ry’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB), yagize ati: “Twakoze icyo bita fermentation (kweganga ikigage cyangwa gukora ibintu bidasindisha), ni ibintu byatwaye umunsi urengaho, dufashe amazi ashyushye, tuyavanga n’ifu y’ingano, dushyiramo umusemburo ariko hari n’aho tudashyira umusemburo.
Tuyisenge Etienne wiga mu 6 ishimi ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB), kuri G.S Murama yagize ati: “Twakoze buji, twafasha ibisigazwa bya za buji zakoreshejwe, paraffin works, tubivangamo amazi ashyushye arabishongesha dushyiramo urudodo rwabigenewe hanyuma dutegerezaho umwanya, birafatana ducanye tubona biratse.”
Aya masomo yabatinyuye kwihangira imirimo Benimana Diane wiga MCB kuri GS.Mushongi ati: “Siyansi ni nziza, mbere bigaga badakora, umubyeyi bamwereka indagamanota gusa. Ubu twe, ugeze hanze dusoje amashuri, wavuga uti babyeyi banjye narize munshakire ibikoresho nkore.
Ubu nk’ubu ndi umukobwa wize ugeze ku rwego rwo kwikorera buji, twakoze amavuta muri avoka, dukora ifumbire… Uko umukobwa wa kera yari abayeho biratandukanye n’ubu, kuko twiteguye kwihangira akazi.”
Kabasinga Lea, wiga MCB muri G.S Murama yagize ati: “Iyi mishinga dukora ni ibintu bifatika, urumva niba naramenye ibikora buji nanjye nzabyifashe mbe nakora izo nacuruza ndangije kwiga.”
Umuyobozi w’Ishuri rya G.S Mushongi, Niyitegeka Jean Nepo yagize ati: “Ibi mbigereranya n’amashuri ya tekiniki, umwana arategura umushinga kuva utangiye, kugeza abonye umusaruro wawo, arangije aya masomo ya siyansi azihangira umurimo ndetsa atange n’akazi.”
Ahamya ko mu gihe bazaba barangije bazagera ku isoko ry’umurimo bakenewe cyane.
Ati: “Birimo gutinyura abana, aho umwana arangiza kwiga, akabasha gusobanura umushinga we adategwa, abagaragaza intege, barimo kubona ko bashobye, bakigana umwete bishimye, kandi imitsindire y’ikizamini cya Leta izazamuka cyane.”
Nzeyimana Jean Claude, Umuyobozi w’ishamiri rishinzwe amasuzuma n’ibizamini muri NESA yavuze ko gutegura ayo masuzuma ku biga imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse n’abiga siyansi bigamije kumenya neza niba ibyo abanyeshuri biga babishoboye koko.
Yagize ati: “Hari ibizamini cyangwa amasuzuma 5 turi gukoresha asuzuma ubumenyi ngiro. Umuntu uzaba umwubatsi ntabwo twamuha impamyabushobozi y’uko azi kubaka atagaragaje ibikorwa ngiro ngo yubake tubibone. Ni kimwe n’umubaruramari, umwarimu n’umuganga.
Mbere baba barize, ariko nka NESA tugashyiraho uburyo wa mwana asobanurira abarimu imbona nkubone (panel) akajya gukora no kwerekana ibyo yiza.”
Iryo suzuma ryakozwe mu mashuri ya tekeniki imyuga n’ubumenyi ngiro, ishami ry’ubwarimu, ibaruramari no mu mashami ya sayinsi ari mu bumenyi rusange, aho umenyeshuri aba abarirwa amano 10% andi akazayakora mu buryo bwo bwo kandika mu kizamini cya Leta.
Mu Rwanda mu mashuri yisumbuye hari amashami 49, aho urangije icyiciro rusange, aba afite ayo mahitamo yazatuma agera ku byo ashaka
Abiga amasomo rusange haba harimo amashami 10, ashamikiye ku ndimi, ubumenyamuntu na siyansi.
Uretse ayo hari n’abajya kwiga mu myuga, harimo abarimu abafasha b’abaganga n’ababaruramari.
Imyuga na tekiniki (TVET) yo arimo tekeniki imyuga n’ubumenyi ngiro harimo ubumenyi bwa mudasobwa, ubwubatsi, kumurika imideri n’ibindi.