Rulindo: RIB yataye muri yombi Gitifu Ndagijimana
Ubutabera

Rulindo: RIB yataye muri yombi Gitifu Ndagijimana

NYIRANEZA JUDITH

November 13, 2024

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, Ndagijimana Frodouard.

Ndagijimana yari amaze iminsi yumvikana mu makimbirane yamuhanganishije n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, wanze kumusubiza mu kazi nyuma y’uko Komisiyo y’abakozi ba Leta ibimutegetse, ariko ntihagire igikorwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko Gitifu Ndagijimana yatawe muri yombi kubera ibyaha bitandukanye yakoze umwaka ushize ko ntaho bihuriye n’amakuru yagiye acicikana mu itangazamakuru.

Ati: “Ni byo uwahoze ari Gitifu w‘Umurenge wa Mbogo, Ndagijimana Frodouard yafashwe ejo tariki 12 Ugushyingo 2024, afatanwa na Mporanyimana Eugene wari icyitso cye.”

Yagarutse ku byaha bakurikiranyweho, ati: “Bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga indonke ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera, no gucura umugambi wo gukora icyaha, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro na Kimihurura, mu gihe hari gukorwa iperereza ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.”

Dr Murangira avuga ko ibyo byaha babikoze ubwo Ndagijimana yitabazaga inshuti ye Mporanyimana kugira ngo bashake uko babona ikimenyetso cyayobya urukiko ku cyaha Ndagijimana yaregwaga cyo gusambanya umwana w’imyaka 15.

Yongeyeho ati: “Bacuze umugambi wo gushaka uwo mwana wasambanyijwe na Ndagijimana bamuha amafaranga y’u Rwanda 50 000 ngo akore inyandiko yivuguruza ivuga ko atasambanyijwe kugira ngo Ndagijimana azayikoreshe mu rukiko. Mporanyimana yashatse uyu mwana amukoresha inyandiko afatirwa mu cyuho, nyuma yo gufatwa kwe ni bwo hafashwe na Ndagijimana Frodouard ahita atabwa muri yombi nyuma yo kugaragara ko bari mu mugambi umwe wo gutanga ruswa koshya no gushyiraho igitutu uwakorewe icyaha.”

Kuba hari abakwibaza niba ifatwa rya Ndagijimana hari aho rihuriye n’amakimbirane yari afitanye n’Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ntaho bihuriye.

Dr Murangira ati: “Ibi ntaho bihuriye na gato kuko n’ubusanzwe Ndagijimana yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana. Mu Gushyingo 2023, Ndagijimana yafashwe akurikiranyweho gusambanya umwana amushukishije kuzamuhindurira amazina. Ikirego cyarakomeje, urukiko ruza kurekura by’agateganyo wagombaga kuzaburana mu mizi tariki 18 Ukuboza 2024.”

Yongeyeho ko nk’uwari uzi neza icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana, icyaha kiremereye yagerageje gushaka uko yayobya urukiko ariko umugambi ntumuhiriyekuko ari ibikorwa bigize ibyaha kandi akaba yabifatiwemo.

Dr Murangira yavuze ko ibyo akurikiranyweho ntaho bihuriye n’ibibazo afitanye na Meya kuko Ndagijimana akurikiranyweho ibyaha yakoze mu kwezi k’Ugushyingoi 2023, ni mbere y’uko ibibazo avuga afitanye na Meya bitangira. Nta mpamvu byahuzwa n’ibirego yakoze mbere akurikiranywho nurukiko kandi rwamurekuye by’agateganyo ku cyaha cyo gusambanya umwana, aho yagombaga kuburana tariki ya 18 Ukuboza 2024.

Ku byaha aregwa, amategeko avuga ko Gutanga indonke, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Baramutse bagihamijwe n’urukiko, bafungwa imyaka itanu (5) ariko itarenze imyaka irindwi (7) ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshatu kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’indonke yakiriye.

Icyaha cyo koshya abitabajwe mu nzego z’ ubutabera, giteganywa n’ingingo ya 258 y’itegeko riteganya ibyaha muri rusange. Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1,000,000frw.

Ku cyaha kijyanye no gucura umugambi wo gukora icyaha, ari icyaha giteganywa n’ingingo ya 20, igihano gitangwa hashingiwe ku byo ukurikiranywe ahamijwe.

Dr Murangira asaba abaturage kuzibukira icyitwa icyaha cyose, kandi agashimira abagaragaza ubushake mu gukumira icyaha.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA