Imodoka yari itwaye abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi yerekeza i Musanze yakoze impanuka igeze ahitwa ku Karashi mu Karere ka Rulindo, umwe ahasiga ubuzima mu gihe abandi 28 bakomeretse.
Bivugwa ko abo Banyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi bari baturutse mu Karere ka Gicumbi bari mu modoka ya coaster.
Umwe bari bari muri iyi modoka avuga ko bari bakurikiye izindi modoka ariko iyari imbere yabo ngo bagiye kubona babona iryamishije urubavu.
Yagize ati: “Ndakeka umushoferi yabuze feri kuko aho byabereye twari tugeze ahitwa mu Rwiri hari ikona na ryo ubona riteye ubwoba, shoferi yagerageje kwirwanaho ngo yenda itaza kwibarangura ikarenga epfo ariko byanze iryamisha urubavu benshi bakometeretse byoroheje abandi birakomeye.”
Kazagwa Egide, umuturage wabonye iyo modoka ikora impanuka, yagize ati: “Twe twabonye imodoka zikurikiranye dukeka ko zigiye mu bukwe mu gihe tugitekereza ibyo tubona imwe muri zo itangiye kuzungera ku bw’amahirwe yerekeza mu mukingo. Twagiye kureba dusanga bamwe bahubutsemo bagwa muri ligore bakomeretse cyane kugeza ubwo imbangukiragutabara yaje kubajyana kwa muganga”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, na we yemeza ko iyi mpanuka yabaye mu gihe Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavaga i Gicumbi berekeza i Musanze mu nama.
Yababwiye kandi ko hari umwe wahise ahasiga ubuzima muri abo bakoze impanuka.
Yagize ati: “Imodoka yaguye mu mukingo igwisha urubavu kandi natwe twari muri iryo tsinda nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamwe bajyanywe ku bitaro bya Byumba, abandi Kinihira ari n’aho njye ndi na bo gusa umwe muri bo amaze kwitaba Imana”.
Kuri ubu abakoze impanuka barimo kwitabwaho, bivugwa ko hahise hatangira iperereza ricukumbuye kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.