Tariki ya 3 Mata 2026, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli, kimwe n’ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara. Izi mpinduka zije zikurikiye izamuka rikomeye mu mateka y’u Rwanda ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli kuko ni ubwa mbere, Lisansi na Mazutu byarenze 2000 Frw, lisansi yageze kuri 2,303 Frw, mazutu aba 2,205 Frw.
Mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw kuri kilometero mu gihe mu Ntara, ari 41,58 Frw. Igiciro kiri hejuru ni icya Nyabugogo-Kamembe unyuze i Huye, kingana na 11,445 Frw mu gihe unyuze i Karongi azajya yishyura 10.296 Frw.
Mu Majyaruguru, urugendo rwa Nyabugogo-Musanze ni 3,821 Frw mu gihe mu Majyepfo, Nyabugogo-Huye ari 5,068 Frw.
Mu Burasirazuba, urugendo rwa Nyabugogo-Kagitumba mu Karere ka Nyagatare ni 7,900 Frw mu gihe Nyabugogo-Rusumo mu Karere ka Kirehe ari 7,029 Frw.
Ibi biciro bizatangira kubahirizwa ku wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026.
Imbonerahamwe y’ibiciro byo mu Ntara:














