RURA igiye gutangiza igerageza ry’ibiciro bijyanye n’indeshyo y’ingendo
Amakuru

RURA igiye gutangiza igerageza ry’ibiciro bijyanye n’indeshyo y’ingendo

NYIRANEZA JUDITH

December 3, 2024

Urwego rw’lgihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, hazatangira igerageza ku buryo ibiciro byahuzwa n’uburebure bw’ingendo mu Mujyi wa Kigali.

RURA ikomeza isobanura ko bizahera by’umwihariko ku bakora ingendo mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bikazatangizwa ejo ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose. Iryo gerageza rizakorerwa ku muhanda wa Nyabugogo-Kabuga n’uwa Downtown-Kabuga.

Umugenzi azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini nk’uko bisanzwe (tap in), ariko nagera aho asohokera yongere akozeho ikarita (tap out) kugira ngo asoze urugendo, bityo yirinde kwishyuzwa amafaranga y’urugendo rwose.

TANGA IGITECYEREZO

  • muhire
    December 3, 2024 at 1:47 pm Musubize

    Ni byiza noneho bus ntizizongera kuguma muri gare kuko ku byapa hazaba hari abagenzi

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA