Rurageretse hagati ya Eminem na kompanyi ya Swim Shady
Imyidagaduro Mu Mahanga

Rurageretse hagati ya Eminem na kompanyi ya Swim Shady

MUTETERAZINA SHIFAH

November 18, 2025

Umuraperi w’Umunyamerika Eminem yajyanye mu nkiko kompanyi ikorera muri Australia icuruza imyambaro yambarwa ku mazi izwi nka ‘Swim Shady’ avuga ko izina ryayo risa cyane n’izina rye ryanditswe mu mutungo we bwite, ‘Slim Shady’.

Amakuru avuga ko uwo muhanzi usanzwe yitwa Marshall B. Mathers III, muri Nzeri ari bwo yatanze ikirego cya mbere muri US Patent and Trademark Office, asaba ko habaho gukuraho ikirango iyo kompanyi yari yahawe. Amategeko ya Amerika asaba ko iyo kompanyi ikemura icyo kibazo byihuse.

Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2025, ni bwo yongeye kugaragaza ko ikirego cye gikomeje kuko iyo kompanyi ntacyo iratangaza.

Nubwo ari uko bimeze ariko impapuro z’urukiko zigaragaza ko Eminem yandikishije ikirango cya Slim Shady mu 1999 ubwo yasohoraga album yitiriwe iryo zina mu gihe iyo kompanyi yandikishijwe izina ‘Swim Shady mu 2023, icyakora ngo mbere bari bayandikishije nka Lim Shade, ibyo Eminem avuga ko ari ukumwibira izina yari asanzwe akoresha.

Abanyamategeko ba Eminem bavuga ko icyamuteye gutanga icyo kirego ari uko icyo kirango cyabaye icyihariye kandi kizwi cyane ndetse gifite aho gihuriye n’umuziki we wa Rap.

Ikinyamakuru BBC kivuga ko kugeza ubu abanyamategeko b’iyo kompanyi nta numwe uremera kugira icyo avuga kuri icyo kirego.

Si ubwa mbere icyamamare gitanga ikirego ku bantu bafashe izina ryenda gusa n’iryabo kuko mu 2014, Urukiko rwo muri Australia rwashyikirijwe ikirego cyatanzwe n’umuhanzi w’Umunya-Australia Katie Perry arega umuhanzi wo muri Amerika usanzwe witwa Katy Perry.

Mu mwaka 2024, Urukiko rwa Australia rwahagaritse umwanzuro wagaragazaga ko Katy Perry yiganye ikirango cy’abandi kuko basanze iryo zina yararyiswe n’ababyeyi.

Kompanyi ya Swim Shade yajyanywe mu nkiko n’uwo muhanzi icuruza imitako yo ku mazi, amasakoshi yo gutwaramo imyenda yo kogana n’ibindi bikoresho byo ku mazi.

Eminem afite imyaka 53 y’amavuko akaba amaze imyaka 25, kuko yamenyekanye cyane mu 2000 ubwo yasohoraga indirimbo yitwa The Real Slim Shady, yamuhesheje igihembo cya Grammy Awads mu cyiciro cy’imyitwarire ya Rap ku giti cye.

Eminem yagaragaje ko ikirego yatanze azagikurikirana kugeza ku izina rye rihaye Slim Shade’ agaciro.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA