Rusizi: 2 mu bazengereje abarema isoko rya Gishoma babiba bafashwe
Ubutabera

Rusizi: 2 mu bazengereje abarema isoko rya Gishoma babiba bafashwe

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

November 17, 2025

Niyotureba Jacques w’imyaka 20 na Turikumwe Elias w’imyaka 20 bo mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi bafatiwe mu isoko rya Gishoma bafite telefoni bari baje kugurisha bayambuye umuturage bamutegeye mu nzira, abaturage bakavuga ko aba bajura babategera mu mayira baje mu isoko bakabacucura.

Abarema isoko mpuzamahanga rya Gishoma baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuze ko hari agatsiko k’abajura kari karabazengereje karimo abo basore, kabiba amatungo mu ngo nijoro, abandi kakabategera mu mayira baza cyangwa bava mu isoko rya Gishoma kakabambura, ibyo kabibye kakabizana mu isoko kubigurisha.

Simbarikure Eraste, uvuga ko yibwe ihene mu kwezi gushize aho yari yayiziritse munsi y’urugo, yagera mu isoko rya Gishoma akayibonana uwari uyiguze yavuga uwayimugurishije akumva amuzi muri abo basore, ku bw’amahirwe akaza kuyibona uwari uyiguze ataruhanyije, yavuze ko bari bateje ikibazo.

Ati: “Mperutse kubura ihene nari maze akanya nyiziritse munsi y’urugo bucya isoko rirema, nje nsanga imaze kugurishwa bambwiye uwari uyizanye nsanga ni umwe muri bariya basore biremye agatsiko bakajya batwiba, ibyo batwibye bakabizana hano mu isoko.”

Yarakomeje ati: “Amahirwe uwari uyiguze namubwiye ibimenyetso byayo ayimpa ataruhanyije, ambwira ko agiye kubwira ubuyobozi bukamushakira uwo bayiguze akamwishyura, sinzi uko byarangiye kuko jye ibyanjye nari maze kubibona nitahiye.”

Musanabera Immaculée na we uvuga ko bamwambuye telefoni mugitondo cya kare aje mu isoko, yagize ati: “Baranyubikiriye telefoni nari ndimo nyivugiraho numva iragiye, mbona abasore benshi bampagaze iruhande, nyoberwa uyitwaye, ngize ngo ndavuga bantwamira rimwe bashaka kunkubita. Kuko nari ndi jyenyine mu nzira ndaceceka telefoni iragenda, ndayiheba.”

Abarema iryo soko, bavuga ko babonye bamaze kuremba bibwa n’izi nsoresore, bagaragaza ikibazo cyabo mu buyobozi n’inzego z’umutekano zikorera muri aka gace, ni bwo izi nsoresore zatangiye gushakishwa, zitangira gufatwa, zimwe zigafatirwa mu isoko zizanye ibyo zibye.

Abo basore 2 bafashwe, babasatse, umwe bamusangana telefoni bigaragara ko bayambuye umuntu bari kumwe, baje kuyigurisha mu isoko ahagurishirizwa izakoze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo iri soko ririmo, Nzayishima Joas, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma y’aho abaturage bagaragarije ikibazo cy’ababiba mu Mirenge inyuranye bakazana ibyo bibye muri iri soko, hatangiye ingamba zo kubafata no kubahashya.

Ati: “Kuko iri soko ari mpuzamahanga, riremwa n’Abanyarwanda n’Abanyekongo baturutse mu bice binyuranye, n’abajura ubasangamo bagurisha ibyo bibye. Abaturage batugejejeho ikibazo dufata ingamba zo kujya twinjiramo buri munsi w’isoko tugakora umukwabu, bityo abo basore bafashwe.’’

Yarakomeje ati: “Niyotureba Jacques na Turikumwe Elias twabafatiye mu cyuho bagurisha telefoni bari bibye umuturage, yaduhaye amakuru, ntibaruhanya bemera ko bayimwambuye. Umuturage yarayisubijwe, bo tubajyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Gashonga kugira ngo niba hari n’abandi bambuwe ibyabo babatangire ikirego babiryozwe.”

Yashimiye abaturage babatangiye amakuru.

Ati: “Mbere byari bifite ubukana, abaturage bahora binuba bakanabigaragaza mu nteko zabo n’ahandi, tubihagurukiye tubafata bitangira kugabanyuka. Ubu umuturage araryama azi ko ntawe uri bumuziturire itungo nijoro cyangwa ngo ariziture aho yariziritse, n’uje mu isoko akaza nta mpungenge zo kwamburwa.’’

Yasabye urubyiruko kureka gukomeza gutekereza ko ruzategereza uwakoze ngo rumwibe, rugakora abaturage basabwa kuba aba mbere mu kwicungira umutekano w’ibyabo, uwo bakekaho ingeso mbi bakamutungira agatoki ubuyobozi hakiri kare.

Abasore bari barazengereje abarema isoko rya Gishoma babiba

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA