Abiganjemo abagore bacururizaga ibiribwa ku mihanda mu mujyi wa Rusizi, igice cy’Umurenge wa Gihundwe barishimira isoko bubakiwe bamaze amezi 4 bakoreramo, biteze kubyaza umusaruro mwinshi.
Bavuga ko aho bariboneye baruhutse kuko mbere bakoraga mu kajagari, bamwe bacururiza ku mihanda hasi mu mwanda, abandi ari abazunguzayi birirwa mu ngo z’abaturage bashaka ababagurira, bacengana n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano bamwe ibyo bacuruza bakabyamburwa n’izo nzego, bagashima ko aho isoko ryiza ribonekeye, izo ngorane zose zarangiye.
Nyiransabimana Jacqueline uvuga ko yari amaze imyaka 8 yose acuruza isambaza mu kajagari, yasobanuye ibyiza by’isoko.
Ati: “Mbere nokoreraga mu masangano y’umuhanda, mu mwanda, ngaha abakiliya banjye isambaza zangiritse, izisigaye zikamfiraho. Twacenganaga n’ubuyobozi bw’Umurenge n’abashinzwe umutekano. Umunsi umwe banyambuye ibilo 10 by’isambaza ndahomba kandi ikilo ni amafaranga 8 000.”
Akomeza avuga ko ubu batagihura n’ingorane zo guhora bakebaguza, ubu bakora banezerewe mu mutuzo.
Faida Francine w’imyaka 44, wari umaze imyaka 20 acururiza ku muhanda imbuto zinyuranye, avuga ko atigeze yunguka nk’uko yunguka ubu akorera mu isoko.
Ati: “Turashimira cyane Perezida wacu Paul Kagame waduhaye iri soko. Umuntu araza agacuruza yizeye ko ari butahane inyungu, n’ibitagurwa akabibikamo agataha anezerewe. Haba ikibazo kikagezwa ku buyobozi, mbere nta wari kumva ucuruza mu kajagari. Turanezerewe bitavugwa.’’
Ni isoko ryanashimishije urubyiruko cyane kuko ubu rukora mu mutekano.
Umutoniwase Chanceline w’imyaka 26 ati: “Nk’urubyiruko rwari rukeneye kwihangira imirimo duhereye ku bucuruzi buciriritse twarasubijwe. Nari maze imyaka 3 mu bucuruzi bwo mu muhanda. Twahuriragamo n’ingorane nyinshi cyane zo kwicwa n’imvura n’izuba, kugafatwa nk’abateza umutekano muke. Ubu tunabona umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo bw’uburyo twarushaho gutera imbere, tunacuruza.”
Uretse abacuruzi, n’abaguzi baganiriye na Imvaho Nshya, bavuze ko batishimiraga kugurira abacuruza batagira aho bari hasobanutse.
Hamuri Jean yagize ati: “Iri soko ryatumye duhahira aheza, tugahaha ibyujuje ubuziranenge, dugahahira abari hamwe, badateza umwanda.
Isaha yose tuziye tugasanga ibyo dushaka kuko aho ku muhanda hari n’igihe umuntu yazaga kugura agasanga bahabirukanye agasubirirayo aho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Iyakaremye Jean Pierre avuga ko Akarere n’abafatanyabikorwa bako, bahisemo kuryubaka nyuma yo kubona ingorane zaterwaga no gucururiza mu mihanda.
Ati: “Ryatashywe mu mpera z’umwaka ushize rikemura ikibazo cy’umwanda waterwaga n’abacururizaga ku mihanda n’abazunguzayi birizaga ibiribwa ku mutwe ngo baracuruza.”
Avuga ko ikindi ari umutekano w’abo bacuruzi kuko uku gucururiza ku mihanda byateraga impanuka nyinshi, zaba iz’abagongwaga na moto bunamye bahaha n’abagongwaga n’imodoka.
Hari kandi kumena imyanda aho babonye, n’ibindi byakemutse ubu.
Abasaba kurigirira isuku,bakaribyaza umusaruro ryitezweho, abarigezemo bakanabwira abatarahindura imyumvire bagicuruza mu kajagari kurizamo.
Iri soko ryubatse mu Mudugudu wa Cyunyu, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, rifite amazi, amashanyarazi, ubwiherero n’icyumba cy’umukobwa gifasha abagore n’abakobwa barikoreramo.
umuyobozi waryo Nyiraneza Frida na we wari umaze imyaka 5 mu bucuruzi bw’akajagari, avuga ko rishobora kwakira abacuruzi 200 bakanabona aho baraza ibitacurujwe, akizeza kuryitaho barisukura n’uruhare rwe mu guhindura imyumvire ya bake bagikorera mu kajagari bakarigana.

