Rusizi: Abahinzi b’umuceri barinubira imbuto bahinga zitagitanga umusaruro ushimishije
Ubukungu

Rusizi: Abahinzi b’umuceri barinubira imbuto bahinga zitagitanga umusaruro ushimishije

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

November 19, 2025

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama baravuga ko imbuto z’umuceri muremure yitwa Fashingabo n’Imbaturabukungu zitagitanga umusaruro kubera igihe kirekire zimaze zihingwa zitagira izo basimburanya, bikashyira mu gihombo, bagasaba RAB kubaha izizunganira.

Bavuga ko izi mbuto zombi bamaze imyaka irenga 10 bazihinga. Zaje zisimbura izindi na zo zari zimaze igihe zitari zigitanga umusaruro ufatika, babonye izo babona umusaruro mwiza, none nazo ubu nta musaruro zigitanga, zatangiye gufatwa n’uburwayi batazi.

Nyiransabimana Thamar uwuhinga muri koperative ya COPRORIKI, avuga ko ari umuhamya w’igihombo baterwa n’izi mbuto zitakera mu gishanga cy’umuceri cya Bugarama n’uburwayi bwa hato na hato zitagiraga mbere.

Ati: “Ngitangira guhinga Fashingabo mu myaka irenga 10 ishize, nasaruraga imifuka 15 kuzamura. Ubu sindenza imifuka 12 kandi nakoresheje imbaraga ziruta izo nakoreshaga icyo gihe. Imbaturabukungu, nezaga imifuka 16 kuzamura ku butaka mpingaho. Ubu na bwo nakoze iyo bwabaga ntirenza 12.”

Mukeshimana Thacienne uwuhinga muri koperative ya KOJIMU yagize ati: “Ariko niba hari imbuto tugihinga ari imwe kuva mu 2011 isaranganya ry’igishanga ritangiye, n’ubu idasimburwa, murumva itarahaze ubutaka? Icyo gihe igikurikiraho ni ukurwaragurika, ntitange umusaruro yatangaga mbere kuko nta ngufu iba igifite.”

Yongeyeho ati: “Ni byo biri kutubaho muri iki kibaya. Basomati ni yo igipfa guhanyanyaza nubwo na yo itagihumura neza nka mbere, ariko izo zindi nta musaruro ugaragara zigitanga. Zikeneye kugira izo tuzisimburanya kuko tutakirenza toni 4 kuri hegitari kandi mbere zararengaga 6.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama, Ukozehasi André, avuga ko iki kibazo gihangayikishije abahinzi b’umuceri barenga 7 500.

Ati: “Tubona nk’uburwayi bwibasira izi mbuto n’udusimba twitwa utumatirizi tuzibasha, biterwa n’uko izi mbuto nta ngufu zigifite zo guhangana n’ubutaka bw’ino, ibyo abahinzi bavuga ni ukuri natwe turabibona na RAB irabibona inatwizeza buri gihe igisubizo kirambye ni uko gitinda.”

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, Dr Solange Uwituze avuga ko iki kibazo bakizi n’igisubizo cyacyo kiri gushakwa.

Ati: “Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Bugarama bibanze ku guhinga imbuto 2 ari zo Fashingabo ufite intete ndende itanga umusaruro uri hagati ya toni 6-7 kuri hegitari n’Imbaturabukungu kubera ko zifite igiciro cyiza ku isoko n’umusaruro mwiza. Ariko banahinga n’izindi mbuto nka Twigire na Jya mbere zitanga umusaruro uri hagati ya toni 5-6 kuri hegitari.”

Yongeyeho ati: “Mu rwego rwo kongera imbuto z’umuceri zihingwayo, hari imbuto nshya yitwa ‘Keza’ yunganira Basmati, irimo gutuburwa kugira ngo izahahingwe ku bwinshi yunganire. Mu gihembwe cy’ihinga B kizatangira muri Mutarama umwaka utaha, iyi mbuto ya Keza izatangira kugera ku bahinzi.’’

Yavuze kandi ko Rab iteganya gusohora ubundi bwoko bufite intete ndende, zinafite umusaruro uri hejuru ya Fashingabo.

Asaba abahinzi kwihangana akabizeza ko ibi bizaba ari ibisubizo birambye.

Ikibaya cy’umuceri cya Bugarama gihingwa kuri hegitari hafi 1500, hagahingwa n’amakoperative 4 agizwe n’abahinzi barenga 7500.

Abahinzi basaba RAB kubakemurira iki kibazo
Bafite impungenge z’imbuto y’umuceri utagitanga umusaruro nka mbere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA