Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rusizi yateranye kuri uyu wa 2 Mata 2024, yemera ubwegure bw’abajyanama 4.
Abo bajyanama barimo uwari Perezida wayo w’agateganyo, Kwizera Géovanie Fidèle, uwari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, Habiyakare Gakwaya Jean Damascène wari umuyobozi wa komite ngenzuzi na Mukarugwiza Joséphine wayoboraga komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage muri Njyanama.
Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya, uwari umuyobozi w’agateganyo wa Njyanama kuva ku wa 16 Werurwe 2024 Kwizera Géovanie Fidèle, yagize ati: “Njyanama ifashe umwanzuro wemera ubwegure bwanjye, ubwa Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, Habiyakare Gakwaya Jean Damascène na Mukarugwiza Joséphine, twese twayishyikirije.’’
Yavuze ko Njyanama isigaye iyoborwa n’Umunyamabanga wayo Uwimana Monique, mu gihe hategerejwe amatora yo kuzuza inzego, agomba kuba mu minsi 60.
Imvaho Nshya imubajije niba ubwegure bwabo, nubwo babwise impamvu zabo bwite, nta sano byaba bifitanye n’ibimaze iminsi byumvikana muri aka Karere.
Kwizera Géovanie Fidèle ati: “Birumvikana isano yo ntiyaburamo ariko ni isano iziguye, haba harimo n’ibindi bigenda bizamo by’abantu ku giti cyabo, ari yo mpamvu no kwegura biba impamvu bwite.”
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Dushimimana Lambert, yatangarije Imvaho Nshya ko koko abavugwa beguye ku mpamvu zabo bwite nk’uko amabaruwa yabo abivuga.
Ati: “Ubwo rero icyo dutegereje nk’Intara ni ukureba imyanzuro Akarere katwoherereza, tukayisuzuma, dushobora no kubagira indi nama na byo birashoboka.”
Guverineri Dushimimana yagize ati: ’’Nta cyabaye kidasanzwe, nta byacitse iri mu Karere ka Rusizi, ni ibisanzwe ko abayobozi bagenda. Hari abagenda kubera impamvu zabo bwite, hari ababiterwa n’ibindi bibazo, bityo bityo. Abaturage turabasaba gukomeza ubuzima bwabo.”
Yakomeje ati: “Nta cyahindutse ubuyobozi burahari, nta na rimwe ubuyobozi bubura. Ibindi reka mbanze ndebe uko imyanzuro iteye.’’
Bibaye nyuma y’iyegura ku wa 16 Werurwe ry’uwari umuyobozi w’inama njyanama y’aka karere, Uwumukiza Béatrice,na we avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.
Njyanama yari igizwe n’Abajyanama 17 havuyemo 5, hasigaye 12.
Anonymous
April 3, 2024 at 10:14 amImihigo irakomeye ariko irashoboka!