Abakozi 9 barimo Abanyamanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 2, abayobozi 2 b’amashami n’abakozi 5 mu Karere ka Rusizi, banditse amabaruwa avuga ko bahagaritse akazi ku mpamvu zabo bwite.
Nk’uko umuyobozi w’ako Karere Dr Kibiriga Anicet yabitangarije Imvaho Nshya, abatanze amabaruwa asaba kwemererwa guhagarika akazi igihe kitazwi, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Hagenimana Jean de Dieu, n’uwa Nkombo Mushimiyimana Janvier.
Hari kandi uwari umuyobozi w’ishami ry’imicungire y’abakozi muri ako Karere Mugenzi Jean Pierre n’uw’ishami rishinzwe iterambere ry’ishoramari Habiyaremye Emmanuel, hakanaba abakozi bandi 5, barimo uwari umujyanama w’Akarere mu by’amategeko Rutebuka Juventus, uwari ushinzwe imyubakire muri aka karere, Ngabo Fabrice, n’abakozi 3 ba One stop center barimo Uwamahoro Olive, Tuyizere Théogène na Musabyemariya Ancille.
Aganira n’Imvaho Nshya, Meya Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko gusezera akazi ku bakozi bangana kuriya atabibonamo ikibazo, ari ibisanzwe, nta n’igikuba cyacitse.
Ati: “Twabonye amabaruwa yabo, basaba kuba kasezeye akazi mu gihe kitazwi kandi umuntu ntiyakwandika asaba gusezera akazi ku mpamvu ze bwite ngo ubimwangire kuko buba ari uburenganzira bwe.”
Yakomeje agira ati: “Hari ababa babona imikorere yabo itajyanye n’icyerekezo cy’akarere, abandi bashaka kongera amashuri cyangwa gukora ibindi, bakatwandikira amabaruwa badusezeraho, ibyo rwose nta wabibabuza.”
Yasabye abaturage kudaterwa impungenge n’ubu bwinshi bw’abasezeye, avuga ko nta na kimwe bizabangamira muri serivisi basanzwe bahabwa, cyane cyane ko ngo bazasimbuzwa abandi vuba.
Iri yegura rije rikurikira iry’uwari umuyobozi wa Njyanama y’aka Karere Uwumukiza Béatrice, weguye ku wa 16 Werurwe, umwungirije Kwizera Géovanie Fidèle n’abandi bajyanama 3 barimo uwari Visi Meya Ndagijimana Louis Munyemanzi, n’abayobozi 2 ba za komisiyo beguye ku wa 2 Mata, bose bavuga ko beguye Ku mpamvu zabo bwite, aba bakaba barasimbuwe mu matora yabaye tariki 8 Gicurasi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Mushimiyimana Janvier we yari amaze igihe gito ahagaritswe amezi 3 azira kuba yaragiye gusezeranya abageni mu Murenge wa Nkungu atayobora, icyakora yabanje kuwuyobora mbere yo kwerekeza mu wa Nkombo.