Umwana w’umuhungu w’imyaka 9 wiga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza na mushiki we w’imyaka 6 wiga mu wa 2 w’ay’inshuke bo mu Mudugudu wa Mbisabasaba, Akagari ka Kiyabo, Umurenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi barembeye mu Bitaro bya Gihundwe nyuma yo kuribwa n’inyamaswa yitwa Imbwebwe ibasanze mu rugo ivuye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Ubwo Imvaho Nshya yaganiraga na nyina w’aba bana, Nyiranzabandora Béatrice, imusanze aho abarwarije mu Bitaro bya Gihundwe, yavuze ko iyi nyamaswa yabariye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026, bavuye kwiga ku Ishuri Ribanza rya ADEPR Bweyeye.
Ati: “Navuye mu rugo ahagana saa kumi n’imwe ngiye ku gasantere guhaha, mbasigana n’umwana mukuru w’imyaka 13 bavuye ku ishuri, bamaze guhindura imyenda. Bahuye n’iyo nyamaswa ahagana saa kumi n’ebyiri bagiye kurahura umuriro irabarya.”
Avuga ko iyi nyamaswa yavuye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe muri uwo mugoroba yinjira mu rugo rw’umuturanyi we ishaka kumurira inka, aba yayibonye ayirukaho ari bwo yahuraga n’aba bana ikabarya.
Umwana w’umuhungu yamuriye urutoki rw’ukuboko kw’ibumoso, mushiki we imuruma ku itama ry’ibumoso, ariko na yo ntiyarenze aho kuko abaturage bahise bayica.
Ati: “Twabagejeje mu Kigo Nderabuzima cya Bweyeye bahita batwohereza hano muri iryo joro bavirirana amaraso menshi, barabakira barabavura. Mfite impungenge ko iyi nyamaswa yaba ifite ubumara ikaba yabubateye, ariko ubwo bari mu maboko y’abaganga, nkurikije uburyo bari kubitaho mfite icyizere ko bazakira.”
Ashimira ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwohereje umukozi wayo kumusura mu bitaro, akareba uko abana bamerewe, akanumva ikibazo cye ko nta bushobozi afite bwo kubavuza kuko we n’umugabo we batunzwe no guca inshuro.
Yavuze ko bari bamenyereye inyamaswa ziva muri iyi pariki baturiye zikaza kona imyaka no kurya amatungo, na zo zitari ziherutse, iziza kubarira abana batazibonaga, batangiye kugira impungenge z’ubuzima bwabo n’ubw’abana babo.
Umuganga wabakiriye Dr Muhire Pacifique, yabwiye Imvaho Nshya ko ibitaro bikomeje kubitaho uko bishoboye, akanasaba buri wese ugize ikibazo nk’iki kwihutira kugana muganga adatindiganije.
Ati: “Abana batubwira ko babonaga imeze nk’imbwa. Umuhungu yamurumye urutoki rw’ukuboko kw’ibumoso hari igisebe. Umukobwa yamushishimuye n’amenyo ku itama ry’ibumoso n’ukuboko kw’ibumoso. Baje baribwa cyane buzuye amaraso tubaha ubutabazi bw’ibanze. N’ubu turacyabakurikirana.”
Yihanganishije ababyeyi babo, abizeza ko ibitaro bikomeza kubakurikirana uko bishoboye kose.
Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe Niyigaba Protais, avuga ko iyi nyamaswa ari imbwebwe abandi bita Nyiramuhari mu Bweyeye bakayita Mujeri (Side-striped Jackal).
Yahamije ko nta bumara igira ariko rimwe na rimwe ishobora kugira uburwayi bw’ibisazi by’imbwa (rabies) bishobora kwanduza uwo yarumye.
Ku by’umubyeyi w’abana usaba gufashwa kubavuza, Niyigaba yagize ati: “Uburyo bwo gutanga indishyi ku byangijwe n’inyamaswa busanzwe buriho. Hari n’urwego rubishinzwe dukorana umunsi ku wundi (SGF) rwabimenyeshejwe ruri kubikurikirana.”
Yanavuze ko kuba abaturage bahise bayica biri gukurikiranwa na byo kuko hari igihe bishoboka, nk’igihe harengerwa ubuzima bw’umuntu buri mu kaga uwo mwanya, ibyago byo kuba yari gukomeretsa abandi bantu, niba ari inyamaswa yahohoteye abantu, itanagaragaza ubushake bwo guhunga, n’ibindi.
Yanavuze ko nta mpungenge zikwiye kubaho ko inyamaswa yose babonye yavuye muri Pariki ikabageramo bayica, kuko ubusanzwe izi nyamaswa ziboneka henshi hatuwe, harimo no mu nkengero za Pariki ariko ari gake cyane habaho gusagarira abantu.
Ati: “Ikindi ni uko izi nyamaswa zikora guhera mu kabwibwi (Crepuscal Animals) kugera mu rukerera. Ntizikunda kuboneka ku manywa. Akenshi rero amasaha nk’aya abana baba bari mu ngo. Ntizisagarira abantu iyo nta kibazo kindi zifite.”
Yongeyeho ati: “Ikindi cyakwitabwaho ni ugukingira amatungo (cyane cyane imbwa), urukingo bw’ibisazi mu rwego rwo gukumira ngo ubu burwayi bw’ibisazi budahererekanywa hagati y’amatungo n’inyamaswa z’agasozi, mu gihe inyamaswa iyo ari yo yose yaruma umuntu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel, yihanganishije umuryango w’abana barumwe n’iyi nyamaswa, kandi bakurikiranira hafi uko abana bitabwaho n’ubutabera bazahabwa.
Ati: “Ku bijyanye n’ubuvuzi, nk’ubuyobozi turi gukurikiranira hafi ikibazo ku bufatanye n’inzego zibishinzwe, kugira ngo turebe uko umuryango wafashwa, cyane cyane niba koko nta bushobozi bwo kwivuza buhari barafashwa binyuze muri Mituweli.
Yasabye abaturage kwirinda gusagarira inyamaswa zibageramo ziturutse muri Nyungwe, ko n’iyo hari ibyago zibateje hari uburyo bikurikiranwa.

