Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, n’inzego z’umutekano bakoze ubugenzuzi bw’abakora ubucuruzi bw’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge bageze mu kabari kamwe mu twagenzurwaga batungurwa no kuhabona abana 2 umwe wiga mu mashuri abanza, undi wiga mu yisumbuye basibye ishuri banywa inzoga.
Abo bana biga muri rimwe mu mashuri y’uburezi bw’ibanze yo mu mujyi wa Rusizi, bafatiwe mu kabari kari mu kagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe hafi y’ishuri bigaho, umwe yiga mu wa 2 w’amashuri yisumbuye, undi mu wa 5 w’abanza kuri iryo shuri.
Umwe mu bari muri ubwo bugenzuzi yabwiye Imvaho Nshya ko bari bamenyereye abana bafatirwa mu masoko basibye ishuri cyangwa bararitaye, icy’abarisiba bakajya kunywa mu tubari kitari gisanzwe.
Ati: “Ni ibintu byatubabaje twese, twibaza uburyo umuntu ucuruza akabari, akora amakosa yo gucuruza ibitujuje ubuziranenge, mu masaha y’igitondo, y’akazi kuko hari mu ma saa tanu n’igice z’amanywa, akanagerekaho kwemerera abana azi neza ko bagiye ku ishuri, anarituriye, kunywa inzoga, nk’umubyeyi na we ngo agire icyo abikoraho.’’
Yongeyeho ati’’ Nyir’akabari witwa Benimana Innocent w’imyaka 35 yahise acika, aracyashakishwa.
Mu kabari ke hafatiwe litiro 300 z’izo nzoga mbi n’abo bana banywagaho. Ntitwamenye niba biguriraga cyangwa hari ababaguriraga.’’
Abo bana baganirijwe n’ababyeyi babo barabimenyeshwa, binamenyeshwa ishuri bigaho, abaturage bakoreshwa inama izo nzoga zimenerwa imbere yabo, banihanangirizwa guha abana inzoga, ko zangiza ubuzima bwabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yabwiye Imvaho Nshya ko gutesha abana ishuri ukabajyana mu nzoga ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati: “Abana twabaganirije, tubereka ibibi by’ibyo bari barimo n’ibyo gusiba ishuri cyangwa kurita, tubasaba kutongera kurisiba ngo bajye mu biyobyabwenge nk’ibyo.
Turakomeza gukurikirana niba nta bandi bana bata cyangwa basiba ishuri bagiye mu biyobyabwenge.’’
Yihanangirije ba nyir’utubari batesha abana amashuri bakabaha ibiyobyabwenge, ko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Nubwo babazanira amafaranga, aho kuyafata ngo barabaha inzoga, bajya babagira inama yo kujya ku ishuri, bakanatanga amakuru bigakurikiranwa, kuko hari igihe umubyeyi yohereza umwana kwiga akagira ngo yagiyeyo, ntamenye ko yigiriye mu bindi.
Yanasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kujya bareba buri kanya ko abana baje kwiga batanacitse ikigo
Anasaba abacuruza inzoga kuzireka kuko zikomeje kwangiza ubuzima bw’abaturage kubera ibyo zikorwamo, ababyeyi bakagenzura ko abana babo batazinywa, ba nyir’utubari bakamenya ko kizira kikaziririzwa guha abana inzoga.
Nyuma y’uko nyir’akabari acitse,inzoga zikamenwa, ibikoresho zasanzwemo byabitswe n’ubuyobozi bw’Akagari ka Kamashangi, igihe agishakishwa.
