Rusizi: Abana 678 buzurijwe ishuri ry’igorofa rya miliyoni 280 Frw
Amakuru

Rusizi: Abana 678 buzurijwe ishuri ry’igorofa rya miliyoni 280 Frw

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

August 7, 2024

Abanyeshuri 678 bigiraga mu byumba by’amashuri bishaje kandi bakaba bari bacucitse cyane bubakiwe inyubako nshya y’igorofa bagiye kwigiramo, yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni zisaga 280 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni ishuri rigezweho  rifite ibyumba 10 bigiye gusimbura ibyari bishaje mu Rwunge rw’amshuri rwa Bugarama Cité, mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi.

Iyo nyubako yatashywe ku wa 6 Kanama, yubatswe ku bufatanye bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Akarere ka Rusizi ndetse n’Umuryango w’abongereza  Hands Around the World.

Umuyobozi wa GS Bugarama Cité Mbarushimana Hamimu, yavuze ko  nubwo iyi nyubako itarangije burundu ikibazo cy’ubucucike buri muri iki kigo, ariko kigabanyutse kuko hari ibyumba bimwe byagaragaragamo abana 80 mu ishuri rimwe.

Yongeraho ko bamwe bigaga mu mashuri ashaje cyane, hari abandi basigaye mu ngo babuze aho bigira kubera ubwinshi.

Ati: “Mbere hari aho wasangaga abana 80 ndetse na 90 mu cyumba kimwe, bicara ari batanu ku ntebe kubera kwanga kubasubiza mu ngo kandi gahunda ya Leta ari uko abana bose biga. Ariko n’ubundi hakagira ababura ishuri kuko n’ibindi bigo by’uyu Murenge byabaga byujuje, bamwe bagatahabakazagaruka umwaka utaha.’’

Yakomeje agaragaza ko kugeza ubu abanyeshuri bazajya mu ishuri rimwe bazagera kuri 67, ati: “Baracyari benshi cyane ariko nibura hari ikigabanyutseho. Twagize amahirwe bariya bafatanyabikorwa ba Hands Around the World batwemerera ibindi byumba 5 bazubaka muri Mutarama umwaka utaha, na byo bikazagerekwa bikazafasha.”

Avuga ko kugira ngo n’ubundi ikibazo kitagaruka, igihe hazaba hategerejwe igisubizo, bakeneye nibura ibindi byumba 16 ngo ikibazo gikemuke burundu ntihagire umwana w’u Rwanda n’umwe uvutswa uburenganzira bwo kwiga.

Imam w’Umusigiti w’Akarere ka Rusizi, Sheikh Nzeyimana Aboubakhar,  yashimiye Leta y’uRwanda  yahaye Abayisilamu kwiga no kugira amashuri, kuko muri Leta zabanje abo mu Karere ka Rusizi batagiraga ishuri na rimwe ryisumbuye.

Guhera muri 2017 kugeza ubu, aha muri GS Bugarama Cité hamaze kubakwa ibyumba ry’amashuri bishya 25, ku bufatanye n’Akarere n’aba bafatanyabikorwa.

Ati: “Ni amahirwe akomeye cyane Abayisilamu b’Akarere ka Rusizi dukesha Perezida Paul Kagame, kuko twamaze igihe kirekire higa mbarwa. Nta n’ishuri ryisumbuye  tugira, ariko ubu iri riri mu mashuri y’Abayisilamu agezweho mu gihugu cyose. Ni ibyo gushimira cyane Leta nziza dufite.”

Yavuze ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ushimira n’abandi bose bakomeje kuwufasha kugira ibigo by’amashuri by’icyitegererezo barimo n’aba bafatanyabikorwa, yizeza gufata neza ibikorwa remezo byose bafite no guharanira ireme ry’uburezi nk’uko biri muri gahunda ya Leta.

Abana bagaragaje ibyishimo byo kubona ishuri bigamo bicaye nibura ari 3 ku ntebe batabyigana.

Muhorakeye Salimati ugiye kujya mu wa 6 avuga ko basubijwe, ati: “Twigaga turenze 75 mu cyumba cy’ishuri, hari ubwo usanga abana 4 cyangwa 5 ku ntebe ariko ubu nibura tuzicara turi 3 duhumeke, mwarimu adukurikirane neza, tuzategure neza ibizamini bya Leta tutiga ducurana umwuka nka mbere.”

Umuyobozi wa Hands Around the World, Mike Patrick Haden, ashimira Leta y’u Rwanda uburyo yita cyane ku burezi, ari byo byabakuruye biyemeza gufatanya na yo mu bikorwa remezo ryo muri urwo rwego.

Yavuze ko mu myaka  itarenze  10 y’imikoranire bamaze kubaka ibyumba bishya 55 by’amashuri  banasana ibindi 45 i Bugarama, banafasha mu mafaranga y’ishuri, imirire y’abana ku ishuri n’ibindi.

Ati: “Twashimishijwe n’imiyoborere myiza y’iki gihugu n’uburyo ibikozwe bigirira akamaro umuturage byakorewe, bituma twiyemeza kuzakomezanya no mu zindi nyubako z’amashuri aho tugiye kubafasha kubaka hano ibindi 5 tukazabigereka mu myaka ikurikiyeho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko  nubwo hakoreshwa imbaraga nyinshi ngo kino gice cya Bugarama kibone ibyumba bishya by’amashuri buri mwaka, ubucucike bugihari ariko imbaraga zikomatanyije zigikenewe ngo bahangane na bwo.

Hanatashywe icyumba cy’umukobwa na cyo ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko ari ingirakamaro cyane ku bakobwa bahiga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet n’abandi bayobozi bafungura ku mugaragaro iyo nyubako
Baboneyeho gutaha icyumba cy’umukobwa
Imam w’Umusigiti w’Akarere ka Rusizi Sheikh Nzeyimana Aboubakhar avuga ko agaciro umwana w’umuyisilamu afite ubu agakesha Perezida Kagame
Ababyeyi n’abayobozi batandukanye bishimira iyi nyubako

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA