Mu Murenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi haravugwa abantu 127 bagejejwe ku kigo nderabuzima cya Bweyeye igitaraganya bavuga ko baribwa mu nda bikabije, baruka, bacibwamo banacitse intege, hagakekwa ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye bafatiye mu bukwe bari batashye ku wa 15 Kanama 2025.
Tuyizere Béatha wo mu Mudugudu wa Kibonajoro, Akagari ka Gikungu muri uwo Murenge wavuganye na Imvaho Nshya na we aho arembeye kuri iki kigo nderabuzima, yayibwiye ko bari batashye ubukwe bw’uwitwa Kajeguhakwa Félicien w’imyaka 70 mu Mudugu wa Rwamisave, Akagari ka Nyamuzi muri Bweyeye.
Avuga ko ubukwe bwari bwabaye ari umukobwa we wishyingiye n’umugabo babyaranye abana 3, bari baje kwirega, bubera mu rugo rwe butahwa n’abarenga 200.
Ati: “Twatangiye kurya no kunywa mu ma saa sita. Abenshi twanyoye umusururu, abandi bavanga n’umutobe n’urwagwa bake banywa fanta, turya n’ibiryo. Twamaze kurya turataha hasigara bake,jye nageze mu rugo mu ma saa kumi z’umugoroba.”
Arakomeza ati’’ Byageze mu ma saa tatu z’ijoro mabukwe wari wabutashye ampamagara ambwira ko yumva aribwa mu nda cyane, sinabyitaho njya kuryama. Kuko ntwite inda y’amezi 3 byageze mu ma saa cyenda z’ijoro rishyira uyu wa gatandatu tariki ya 16 Kanama numva nanjye mu nda harandiye cyane ngira ngo ni inda igize ibibazo, ntangira kumererwa nabi cyane,nduka nacibwamo.’’
Avuga ko byageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu igikuba cyacitse mu batashye ubwo bukwe bose, bamwe imbangukiragutabara zatangiye kuza kubatwara zibajyana ku kigo nderabuzima cya Bweyeye, bahuriza kuri ubwo bukwe batashye, bagakeka ko ari ho bahumaniye,cyane cyane ko uyu musaza ngo asanzwe avugwaho ubupfumu.
Ati: “Bamwe bavugaga ko batangiye kuribwa mu nda cyane, baruka, bacibwamo, intege zigabanyuka, Abajyanama b’ubuzima batangira kubitaho, umubare uba mwinshi kugeza ubwo mu ma saa munani z’amanywa z’uyu wa gatandatu,tariki ya 16 Kanama hari hamaze kugera abarwayi 127 bataka kimwe, barimo abagore benshi batwite.’’
Anavuga ko umugore ,umugabo n’abana babo bari baje kwerekana bose barwariye kuri iki kigo nderabuzima.
Umugore w’uwacyuje ubukwe,abana be 4 n’umwuzukuru we na bo bamerewe nabi aho kwa muganga, icyakora uwo musaza Kajeguhakwa Félicien we nta kibazo yagize ari mu rugo.
Niyonizeye Annonciatha, umuturanyi w’iyi miryango yombi kuko n’aba baje kwirega batuye muri uwo Mudugudu wa Rwamisave, waganiriye na Imvaho Nshya avuye gusura abe barwaye, yavuze ko we atari yabutashye, ariko nyirasenge, babyara be 2 n’abuzukuru 3 ba nyirasenge bari babutashye bose barembye.
Ati: “ Mvuye kubasura. Kugeza ubu ntacyo bavuga ko bashaka kurya uretse umwana umwe watse umugati akawurya, abandi bose nta cyo bashobora gufata,icyakora abaganga bari kubitaho uko bashoboye.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel,avuga ko mugitondo cyo kuri uyu wa 16 Kanama,babonye amakuru ko abaturage benshi bagejejwe ku kigo nderabuzima cya Bweyeye bavuga ko baribwa cyane mu nda, baruka, bacibwamo, bamwe banegekaye.
Avuga ko bakurikiranye basanze abarembye bose bavuga ko bashobora kuba barahumaniye muri ubwo bukwe batashye, basanga na benshi b’iyo miryango yabucyuje bararembye.
Ati’’ Tumaze kubona uburyo umubare wari urenze ubushobozi bw’ikigo nderabuzima cya Bweyeye ,unakomeza kwiyongera ,twoherejeyo amatsinda 2 y’ibitaro bya Gihundwe,agizwe n’abadogiteri 2, abaforomo 4 n’abo muri Laboratwari 2. Bagiye gufasha kwita kuri abo barwayi, banabafate ibizamini bituma tumenya koko icyabaye ku babutashye, kuko bagaragaza ibimenyetso bimwe.”
Yavuze ko kugeza mu ma saa kumi z’umugoroba w’uyu wa Gatandatu,abantu 127 ari bo bitabwagaho n’abaganga, barimo 36 bari bamerewe nabi cyane na 26 bari bamaze koroherwa bitegura gutaha.