Rusizi: Afungiwe gukubita se ishoka mu mutwe amwitiranya n’idayimoni 
Amakuru

Rusizi: Afungiwe gukubita se ishoka mu mutwe amwitiranya n’idayimoni 

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

September 15, 2024

Habimana  Ephraim w’imyaka 26 y’amavuko, afungiwe kuri  Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB) ya Nkombo mu Karere ka Rusizi alirikiranyweho gukubita se umubyara ishoka mu mutwe avuga ko yamwitiranyije n’idayimoni. 

 Uyu musore wo mu Mudugudu wa Nyabintare, Akagari ka Rwenje, Umurenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi , avuga ko se Mburanyi Augustin w’imyaka 65 ari we umuteza  abadayimoni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwenje Nsengiyumva Alfred, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo uyu musore yafatwaga amaze kwasa se ishoka mu mutwe,yamwibwiriye ko  yayimukubise atazi ko ari we ayikubise.

Yavuze ko yitabonaga ikidayimoni kimusatira kimureba nabi, kuko yari yicaye iruhande rwa se n’ishoka iri iruhande rwabo, arayifata ngo acyase ayasa se mu mutwe igice cy’inyuma yibwira ko ari icyo yashije.

Gitifu Nsengiyumva Alfred ati: “Avuga ko se amuroga, bakamugaburira ibiryo yatongereye yanabanje guterekereraho, yabirya bikamumerera nabi bikamutera imico mibi atiyumvagamo.”

Yarakomeje ati: “Mu byo twivuganiye jye na we amaze kwasa se iyo shoka, se arimo avirirana hashakishwa uburyo yajyanwa kwa muganga, yanyibwiriye ko ajya kuyimwasa yari amwicaye iruhande mugitondo, umosore  abona ikintu cy’ikidayimoni kimusatira, kimukoba, gishaka kumusingira ngo kimunige, aragitanga aterura ya shoka aracyasa  nk’uwasa urukwi atazi ko ari se ayashije mu mutwe.”

Yamubwiye ko yamenye ko ari se, agaruye ubwenge abona se avirirana cyane amaraso mu mutwe, abona abantu buzuye aho induru zivuga.

Uyu musore ari mu bana 7 b’uyu musaza banabana mu rugo. Ntiyigeze ajya mu ishuri kuko yanze kurikandagiramo, uyu muyobozi akavuga ko umurebeye inyuma  utamuzi ubona nta kibazo afite.

Mwamarana igihe ukagenda ubona ko ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, akanagira igihe yikubita hasi bikavugwa ngo arwaye igicuri.

Umwe mu baturanyi b’uwo muryango, abuga ko ibyo uwo mwana avuga nta shingiro babibonamo kuko bivugwa wundi yiyenzaho iyo yagize ikibazo atari se gusa.

Ati: “Ibya ruriya rugo ni amayobera . Ni ubwa 2 uriya mwana akomeretsa se kuko ubwa mbere  yamukubise ikibando, amukomeretsa cyane cyane ku kuboko na bwo ngo yumva  ari ikidayimoni kije kumuniga akomerekeje.

Ubuyobozi bwashatse kujya kumufunga se na nyina baritambika ngo nibabarekere umwana, se avuga ko amubabariye, ajya kwivuza, ku bw’amahirwe arakira.”

Yakomeje agira ati: “Turakeka ko ishoka ishobora kuba yageze ku bwonko kuko ikigo nderabuzima cya Nkombo cyamunaniwe.”

Gitifu Nsengiyumva Alfred avuga ko uyu musaza yagejejwe ku kigo Nderabuzima cya Nkombo basanga  yakomeretse bikabije batamushobora,bamwohereza ku Bitaro bya Gihundwe na byo bimwohereza mu bya CHUB mu Karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo.

Ati: “Ashobora gupfa rwose. Amahirwe yo gukira ni make cyane kuko yamwangije cyane.”

Avuga ko iby’uwo muryango bikomeje kuba agatereranzamba kuko  we ubwe yigiriyeyo kureba koko iby’ayo marozi ahavugwa, umugore we avuga ko ntabyo n’abaturanyi barayahakana.

Yasabye abaturage kwirinda gushinjanya amarozi no guhishira ibikorwa bibi kuko nk’ubwo  uwo mwana akomeretsa se bwa mbere iyo se atitambika ngo aramubabariye inzego zibishinzwe zari kumugira inama, zasanga ari uwo kuvuzwa na byo bikagaragazwa.

Ikibazo cy’amarozi si ubwa mbere kivuzwe mu Karere ka Rusizi kuko  n’umwaka ushize mu Murenge wa Gashonga, umugabo yiciwe mu ruhame kuri santere y’ubucuruzi ya Misave, abamwishe bamushinja kubarogera abantu. 

Imirenge yindi nka Nyakarenzo, Nzahaha, Bugarama, Muganza n’iy’igice cyahoze cyitwa u Busozo  ya Nyakabuye, Gikundamvura  na Butare ibibazo nk’ibyo  ntibihasiba.

Abaturage bagasaba ubuyobozi ko mu nteko z’abaturage iki kibazo  cyajya  kigarukwaho kuko kiri mu bibateza umutekano muke n’urwikekwe bitabashiramo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA