Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko ahazwi nko mu Gatandara mu Kagari ka Gahinga, Murenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, haririwe imibiri y’Abatutsi bicirwaga kuri bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagiye gushyirwa ikimenyetso kigaragaza ubukana bw’ubwicanyi n’agashinyaguro byahakorewe.
Ahitwa mu Gatandara, hari bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; iyo bariyeri yatandukanyaga iyahoze ari Komine Kamembe na Komine Cyimbogo, yari ifite intego yo gutangira Abatutsi bageragezaga guhungira i Bukavu muri yahoze ari Zaire, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Mururu, Interahamwe zatwaraga Abatutsi zikabajyana mu Gatandara nyuma yo kubatemagura, zikabavanamo imyijima, imitima n’impyiko maze zikayotsa maze zikayirya.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 mu mwaka ushize, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Mururu, Muhirwa Innocent yabwiye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ko abamubanjiriye kuri uyu mwanya birengangije icyifuzo cyo kubaka mu Gatandara ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati “Icyifuzo cyacu nk’abacitse ku icumu ni uko mu Gatandara hashyirwa ikimenyetso cy’amateka, kugira ngo amateka y’ibyahabereye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atazasibangana”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko nyuma yo kuganira n’inzego zitandukanye ndetse n’imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafashe umwanzuro wo kuhashyira ikimenyetso ku buryo amateka y’ibyahabereye atazibagirana.
Yagize ati: “Aho amateka mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi atugaragariza yuko nyuma yo kwica Abatutsi bababagaga bakobotsa, bakarya imibiri yabo. Ni amateka akomeye ku buryo hakwiye gushyirwa ikimenyetso cy’umwihariko. Nyuma yo kuganira n’inzego zitandukanye ndetse n’imiryango ihagarariye abarokotse Jenoside, Akarere kakoze igishushanyo-mbonera cyuko hariya mu Gatandara hazashyirwa ikimenyetso ndetse na Jardin (ubusitani) aho abantu bazajya bibukira, hagashyirwa n’amateka ya Gatandara.”
Akomeza agira ati: “Igishushanyo-mbonera cyarakozwe, cyamaze kwemezwa n’inzego zibishinzwe. Harimo ubutaka ibice bibiri. Hari ubutaka bwa Leta ariko hari n’ubutaka burimo umuturage, bufite igice cyari icyokezo aho bokerezaga imibiri y’Abatutsi bari bamaze kwicwa icyo gihe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Meya Sindayiheba avuga kandi ko igice kimwe cy’ubu butaka ari icy’umuturage ubundi bukaba ubwa Leta bityo ko bari muri gahunda yo gushaka uburyo bwo kumwimura kuko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 hari ibikorwa bizatangira gukorwa.
Ati: “Uriya muturage hariho gahunda yuko agomba kwimurwa akabonerwa icumbi hanyuma rero hariya hari kariya kazu kakaba amateka nk’ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside noneho na buriya butaka bundi hagakorwa mu buryo butuma uhanyuze wese amenya neza ngo aha mu Gatandara hakorewe Jenoside y’umwihariko, y’indengakamere kuko nyuma yo kwica Abatutsi basubiraga inyuma bakababaga imibiri yabo bakayotsa, ni ikintu kitagaragaye henshi mu Rwanda.
Akomeza aagira ati: “Aya mateka turi kuyashyira hamwe ndetse turi kuyandika ku buryo muri iki gihe cy’iminsi 100 hari ibikorwa bizatangira gukorwa (kuzitira no gutangira imirimo).” Igikorwa cyo kotsa imibiri y’Abatutsi cyakozwe no mu bice byo mu Mayaga na Nyarubuye bikozwe n’interahamwe ndetse na bamwe mu Barundi bari barahungiye mu Rwanda.
