Rusizi: Arakekwaho gutwika ishyamba rya Leta agahita atoroka
Ubutabera

Rusizi: Arakekwaho gutwika ishyamba rya Leta agahita atoroka

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

September 30, 2024

Umugabo wo mu Kagari ka Gatereri, Umurenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, arashakishwa n’ubuyobozi bufatanyije  n’inzego z’umutekano, akekwaho gutwika hegitari 2 z’ishyamba rya Leta ngo aratwika ibiyorero. 

Iryo shyamba ryahiye ni irihuriweho n’Umurenge wa Butare ndetse n’uwa  Gikundamvura igice cya Gikundamvra mu Kagari ka Mpinga kikaba ari cyo cyibasiwe n’inkongi yaturutse ku biyoreel yatwikiraga mu murima we. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura Baziki Yussuf, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo uwo mugabo yatwikaga ibiyorero mu murima we wegeranye n’iri shyamba, umuriro wagurumanye urigeramo maze we agahita aburirwa irengero.

Gitifu Baziki ati: “Ku bufatanye bw’ubuyobozi, abaturage n’Inzego z’umutekano twagerageje kurizimya ku bw’amahirwe riza kuzima nubwo byatinze, uwo mugabo tukaba tukimushakisha ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Butare ngo atabwe muri yombi  abibazwe.”

Asaba abaturage kwirinda gutwika ibiyorero kuko bitemewe kubera impamvu zirimo kwangiza ibidukikije no kwangiza ifumbire iba yagombaga kuvamo.

Yanongeye kubiyama kwangiza amashyamba bayatwika, haba ari mu buryo bw’ibyo biyorero cyangwa bahakuramo ubuki. 

Yibukije ko iyo ishyamba rihiye hangirika byinshi bigize urusobe rw’ibinyabuzima, uhereye ku bimera ukageza no ku bihumeka biribarizwamo.

Yashimangiye ko uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa by’intangarugero.

Yakomoje no ku  baca mu rihumye ubuyobozi bagatema amashyamba yabo ateze neza bagatwika amakara cyangwa amatafari, bikaba intandaro y’inkongi zibasira amashuamba y’abaturage n’aya Leta. 

Yibukije abaturage ko gusarura amashyamba adakuze na byo bihanirwa, ko imigirire nk’iyo mibi yose igomba gucika.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA