Rusizi: Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri amaranye imyaka 5
Amakuru

Rusizi: Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri amaranye imyaka 5

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

January 31, 2026

Ndekezi Sébastien w’imyaka 70, utuye mu Mudugudu wa Kanoga, Akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, amaranye  imyaka 5, indwara ya  kanseri, aho avuga ko amaze amezi 6 atabasha kwivuza kubera ko amafaranga arenga 328 000 y’u Rwanda, asabwa buri kwezi  n’ibitaro bya Kanombe yivurizamo yayabuze, agasaba ubufasha.

Aganira na Imvaho Nshya yavuze   ko akeka ko iyi kanseri yayitewe n’inkuba yamukubitiye mu murima we munsi y’urugo, tariki ya 14 Mata 2020 mu gihe cya  COVID 19, ubwo yahiraga ubwatsi bw’inka, mu kavura gake katonyangaga, ariko abaganga bahamya ko inkuba idatera kanseri.

Ati: “Hari mu ma saa munani z’amanywa,  nahira ubwatsi bw’inka mu murima wanjye munsi y’urugo rwanjye,hafi yanjye hari umusore utera ibiti mu murima we. Habanza kuzamuka umurabyo mwinshi unyura mu jisho ry’ibumoso rihita rihuma.”

Yakomeje agira ati: “Ako kanya inkuba yahise inkubita ndagwa  guhaguruka birananira. Uwo musore wari hafi yanjye n’abahanyuraga bahanteruye nataye ubwenge banjyana mu rugo, banjyana ku kigo nderabuzima cya Gihundwe, bankomezanya  ku bitaro bya Gihundwe nakangutse mpisanga. Muganga wansuzumye ambwira ko igufwa ry’urutugu rw’iburyo hafi y’ijosi  ryavuye mu mwanya waryo n’ijisho ry’ibumoso ryangiritse.’’

Ku bitaro bamushyize bande ku kuboko bayihambirira mu ijosi, banamuha imiti bamubwira ko igufa rizasubira mu mwanya waryo. Aho gukira yarushijeho  kuremba, urutugu rurushaho  kubyimba, rubyimbira aho igufa  ryari ryimukiye, hasi y’aho risanzwe.

Yabimaranye amezi 6, anagera ubwo ajya kwikandisha mu bavuzi ba gakondo biranga. Hashize umwaka  arushaho kubyimba, buhoro buhoro haza kuvamo urubyimba runini rwahuje urutugu n’ijosi guhindukira bikanga, kurya biranga kuko umuhogo wari umaze gufungana.

Ati: “Umwe mu bo mu muryango wanjye yaransuye, abibonye, angira inama yo kugana ibitaro byo mu mujyi wa Kigali.  Byari bigeze muri Kanama 2024.Nageze ku bitaro bya Muhima  banyohereza muri CHUK.  

Umuganga w’inzobere nahasanze ambwira ko batahabaga, anyohereza mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali.

Yongeraho ati: “Mpageze bambwiye ko basanze muri urwo  rutugu harimo ikibyimba cyaziyemo kanseri. Bansubije muri CHUK, na bo banyohereza kwivuriza mu bitaro bya Kanombe.’’

Avuga ko icyo gihe, kubera ko yahanganaga n’ubwo burwayi n’umugore we Mukabera Thancille na we w’imyaka 70  wari ufite Diyabete n’umuvuduko w’amaraso, ahora mu bitaro bya Gihundwe, bagurishije umurima  miliyoni n’igice yose abashiriraho, bagurisha amatungo arashira, basigarira aho.

Ati: “Byari bigeze muri Werurwe 2025, abaganga b’ibitaro bya Kanombe banyitagaho bambwira ko imiti bampa idakorana na mituweli, ari ukwiyishyurira 100%. Niyambaje umuryango mugari bakora uko bashoboye. Imiti bampaye nayishyuraga amafaranga 328 600 buri kwezi,njyayo rimwe mu  cyumweru ukwezi kugashira.’’

Avuga ko ibibazo byarushijeho gukara, ayo mafaranga yo kwivuza agerekaho ay’ingendo, kurya n’ibindi bikenerwa, umugore na we arembeye  mu bitaro bya Gihundwe, nta we usigaye akorera urugo kuko abana hafi ya bose bafite ingo zabo,zidafite ubushobozi, amafaranga arabura neza.

Ati: “Iyo miti nagombaga kuyifata amezi 8 yashira bakamfata ibipimo bakareba uko uburwayi buhagaze, basanga hari igihinduka, nkajya njyayo rimwe mu kwezi n’amafaranga akagabanyuka. Ariko nageze ku mezi 4,5 hagati muri Nyakanga, 2025 amafaranga arabura, ndahagarara.’’

Yongeyeho ati: “Maze amezi 6 ntivuza, sinzi aho uburwayi bugeze. Sinzi niba n’ijisho ryaraziyemo kanseri kuko ryapfuye. Bambwiye ko iby’ijisho bisaba kujya mu bitaro bya Kabgayi. Sinaba nabuze akomeza kumvuza uru rutugu ngo mbone ay’ijisho. Ndaho ntegereje urupfu gusa, cyangwa abagira neza bakagira icyo bamarira ngakomeza kwivuza.’’

Avuga ko abandi bagerageje kumufasha uko bashoboye ari itsinda rito basengana muri ADEPR, ikibazo akaba yarakigejeje ku mukuru w’Umudugudu wabo ngo kigezwe ku rwego rw’Umurenge n’Akarere ngo bagire ubufasha bamuha yivuze.

Ati: “Kuko batubuza gusimbuka inzego, ikibazo nakigejeje kwa Mudugudu ngo akinjyanire mu nzego nkuru, ndebe ko Akarere n’abandi b’umutima w’impuhwe bamfasha bakamvuza.’’

Avuga ko agifata imiti urutugu rwari rwatangiye kubyimbuka, ko afashijwe agakomeza kuyifata haba impinduka, ariko ko ubuzima arimo yumva iyi kanseri yamuhitana umwanya uwo ari wo wose. Yongeye kurara aribwa cyane, atagisinzira kandi acyivuza yarasinziraga.

Anavuga ko ntacyo yikorera  kandi yari yitunze, no kuzamura ukuboko gusa atabishobora.

Umugore we Mukabera Thancille, avuga ko ahangayikishijwe cyane n’uburwayi bw’umugabo we, kuko ari we wamwitagaho mu burwayi bwe bwa diyabete n’umuvuduko w’amaraso  bumugeze habi, agasaba buri wese w’umutima w’impuhwe kubatabara.

Ati: “Ndahangayitse cyane kuko ari we wari ungize, wanyitagaho muri ubu burwayi bwanjye nanjye bushobora kumpitana umwanya uwo ari wo wose. Uburwayi bwe bwadusubije mu bukene bukabije, ubuzima buratugoye cyane.’’

Ibyo kuvuga ko uburwayi bwe bwaba bwaraturutse ku gukubitwa n’inkuba, umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe, Mukayiranga Edith, yabwiye Imvaho Nshya ko ashobora kuba yari afite kanseri muri urwo rutugu atabizi, yagera kwa muganga avuga ko yakubiswe n’inkuba ubwo burwayi bukagaragara.

Ati: “Akeneye ubufasha bwo kwivuza ni byo ariko ibyo avuga ko iyo kanseri yaturutse ku nkuba si byo kuko inkuba idatera kanseri.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Iyakaremye Jean Pierre avuga ko nk’ubuyobozi batari bazi uburemere bw’iki kibazo, ariko bagiye kugikurikirana neza, bakagikorera raporo, agafashwa kwivuza.

Ati: “Tugiye kugikurikirana, tumusure, turebe uburyo yatabarwa. Iyo duhuye n’ikibazo nk’iki tubimenyesha Akarere kagafasha umuturage kwivuza. Nyuma yo kuvugana na we no kureba uburemere bw’ikibazo tuzakora raporo ijye ku Karere kadufashe kugikemura byihuse.’’

Ndekezi Sébastien umaranye imyaka 5 kanseri arasaba ubufasha
Umugore we Mukabera Thancille avuga ko ahangayikishijwe cyane n’uburwayi bw’umugabo we mu gihe na we yazahajwe na diyabete n’umuvuduko w’amaraso.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA