Rusizi: Arashakishwa akekwaho guhiga akica icyondi muri Nyungwe
umutekano

Rusizi: Arashakishwa akekwaho guhiga akica icyondi muri Nyungwe

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

November 27, 2025

Umusore witwa Sindayigaya Evariste uri mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Muhiza, Akagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi, arashakishwa n’ubuyobozi bw’Umurenge n’inzego z’umutekano zihakorera akekwaho kwica icyondi cyo muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe akoresheje imbwa.

Umwe mu barinzi ba Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ku gice cy’Umurenge wa Bweyeye, yabwiye Imvaho Nshya uburyo uwo musore yishe icyo cyondi.

Ati: “Yakibonye gitembera ku mukandara wa nyungwe mu cyanya gikomye, kiri cyonyine afata imbwa ajya kucyica. Abana 3 biga ku ishuri ribanza rya Nyamuzi baramukurikira. Akigezeho cyabonye gisumbirijwe kirataka cyane, imbwa igiye kugifata kiyishwaratura mu nda, imbwa igifata mu mugongo iragikomeza uwo musore ahita acyica.’’

Akomeza agira ati: “Abo bana bahise batabaza, abaturanyi bari hafi aho baratabara umusore arabacika nubu aracyashakishwa. Imbwa yo abo bana bayifashe. Twabimenyesheje abadukuriye icyondi baraza barakijyana kuko iyo bigenze bityo bajya kugihamba aho abaturage batagitaburura ngo bakirye.’’

Avuga ko hahise haba inama n’abaturage, hafatwa umwanzuro ko abo bana bajyanwa ku biro by’Akagari ka Nyamuzi bakaganirizwa, kuko iyo bahita batanga amakuru aho gukomeza kumukurikira gusa bashungera kandi babona afite umugambi wo kucyica, cyari gutabarwa ntacyice.

Ati: “Nubwo ubukangurambaga buhoraho abaturage baganirizwa ku burenganzira bwa ziriya nyamaswa n’abanyeshuri bakabukangurirwa, hari bamwe muri bo basa n’abatarabyumva neza, cyane cyane nk’abo bana bamukurikiye bashungera aho gutanga amakuru. Twasanze ari ngombwa ko baganirizwa ubutaha ntibazongere guha icyuho umugizi wa nabi nkuwo.’’

Umuturage wo mu Mudugudu wa Muhiza waganiriye na Imvaho Nshya, yavuze ko nyuma yo kongera kuganirizwa, basabye imbabazi ku byakozwe n’uyu musore n’uburangare abo bana  babigizemo ntibatangire amakuru ku gihe bigatuma ubuzima bwa kiriya cyondi buhatakarira.

Ati: “Bongeye kutwibutsa imibanire myiza na ziriya nyamaswa, cyane cyane ko icyondi cyo kitananduranya, nta n’ibyo cyangiza cyane nk’ibitera, ko kugisanga aho cyibereye ukacyica ari ukugihohotera bikabije,binahanwa n’abategeko. Twabyumvise,dusaba imbabazi,twiyemeza kubwira abana bacu kutazongera gukora ikosa ryo kurebera uwangiza pariki n’ibiyirimo.’’

Baniyemeje uruhare rwabo mu gushakisha uriya musore kugeza abonetse akabihanirwa, kujya batangira amakuru ku gihe igihe cyose babonye ufite imigambi mibi nk’iyo yo kwangiza inyamaswa zo muri pariki cyangwa gukora ibindi bikorwa biyibangamira.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu, yongeye kubwira abaturage ko kizira kikaziririzwa kwangiza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’ibiyirimo, ko uwo musore agishakishwa ngo abiryozwe.

Ati: “Turongera kwibutsa abaturage ko kizira kikaziririzwa kujya muri Pariki ya Nyungwe kugira icyo uyikoramo utari umukozi wayo cyangwa inzego z’umutekano. Birinde kwishoramo kujya guhingamo, guhakura, kuritwika cyangwa kwangiza inyamaswa n’ibimera birimo.’’

Avuga ko kubera ingamba zikaze zafashwe n’ubuyobozi bw’Umurenge bufatanyije n’ubwa Pariki, inzego z’umutekano zihakorera n’abaturage,ibikorwa nk’ibi  byo kwica inyamaswa bizacika.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA