Abaturage b’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bavuga ko Umunsi w’Intwari ari umunsi ukomeye cyane kuri bo, kuko bibuka uburyo bari baravukijwe uburenganzira bwo kwiga, none ubu abana babo bakaba biga nta nkomyi.
Basobanura ko Atari uko bari babuze ubwenge, agace batuyemo ntikagiraga ishuri ryisumbuye, n’utsinze agasimbuzwa umwana w’ukomeye, bamwe bikabasaba guhindura amazina ngo bashobore kwiga bikanga bikaba iby’ubusa, bakaba bashima ubwitange bw’intwari kuko ari bwo butumye abana babo biga.
Nzabonimpa Djumatatu, w’imyaka 73, wavukiye mu Bugarama, asobanura ko kugira ngo umuntu atsinde byamusabaga guhindura amazina by’umwihariko ku bayisilamu.
Ati: “Nta muyisilamu watsindaga ishuri atarinze guhinduza amazina yombi kuko icyo gihe bavugaga ko nta muswahili ukwiye kwiga ayisumbuye. Naratashye murumuna wanjye ayahindura yombi yitwa Ndutiye Wellars, bimuhesha gutsinda anakomereza mu mahanga, n’abandi barumuna banjye batsinda batyo.’’
Yongeyeho ati’’ Byarenze irondakoko n’irondakarere bifata irondadini, turakubitika, ariko aho tubohorewe abana banjye 10 n’abuzukuru banjye barenga 30, buri wese ikigero cyose agezemo yajya kwiga, nta wamutangira. Turabyishimira cyane, tugashimira intwari zatubohoye.”
Namutega Hassan w’imyaka 68, we avuga ko yatsinze, bakamusiba bagashyiramo umwana w’uwari Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye, bari batuyemo icyo gihe.
Ati: “Nari umuhanga cyane, ndatsinda umwanya wanjye ujyamo umwana w’uwari Burugumesitiri wa Nyakabuye icyo gihe, biba imanza ariko baranyerurira bambwira ko mwene Ngofero atajya kwiga umwana wa Burugumesitiri yicaye.”
Yungamo ati: “Ndicara numva nyine ari uko bikwiye kugenda. Ariko ubu umusaruro wo kwibohora uragaragarira mu bana banjye bose, biga aho bashaka, bakageza aho bashaka, badatsinda ngo basimbuzwe aba Meya.’’
Mukarutabana Catherine umaze imyaka 28 ari umurezi, avuga ko yatsinze urugamba rwo kubohora igihugu rwaratangiye. Ni umuhererezi mu bana 4 b’iwabo, abavandimwe be 3 bose nta n’umwe warenze abanza kandi bari abahanga cyane.
Ati: “Twari twarakiriye ibyatubagaho, twumva ubuzima ari ubwo, umuhanga arangiza uwa 8 akajya kwicara kuko n’icyitwaga CERAI cyajyagamo mbarwa. Ndashimira cyane intwari zarwitangiye, zikamena amaraso yazo ngo mbe uyu munsi ndi umurezi, abana banjye biga, amashuri ari hafi yabo, badahagurutswa mu moko, mbese uyu munsi turanezerewe cyane.”
Kwizihiza umunsi w’Intwari, ku rwego rw’Umurenge wa Bugarama byabereye muri GS Bugarama C ité, ishuri ry’abayisilamu. Umuyobozi w’iri shuri Ndagijimana Hamimu, wanatanze ikiganiro kijyanye n’uyu munsi, yavuze ko uretse no gutsinda ntujye kwiga, guhindura amazina ngo urebe ko watsinda, abayisulamu bo byari umwihariko kuko ubuyobozi bwa komini bwariho icyo gihe butatinyaga kuvuga ko nta cyiza kizigera gishyirwa abaswahili.
Ati: “Icyo gihe bugarama yose yari ifite ishuri ribanza rya Bugarama Cite ryonyine na ryo ryigagamo bake cyane. Ntaho n’ufite ubushobozi yari kubona ajyana umwana we kwiga. Ntibarebaga umwana watsinze, barebaga uwa Konseye, Burugumesitiri, n’abandi bavugaga rikijyana icyo gihe, bari bariyibagije ko nta gihugu gitera imbere kidateje imbere uburezi.”
Avuga ko abanyabugarama,cyane cyane abayisilamu bahuye n’akaga gakomeye cyane mu birebana n’uburezi ku ngoma mbi zayoboye igihugu, ariko aho kibohorewe kubera intwari zanze kurebera, uyu munsi uyu Murenge urimo amashuri 8 arimo 4 yisumbuye.
Buri mwana wese ariga,n’udafite ubushobozi agafashwa. Ntihakirebwa inkomoko harebwa ubushobozi. Ntibikinasaba ko bahindura amazina biswe n’ababyeyi babo ngo babone kwiga, ni yo mpamvu gushima intwari z’igihugu bizahoraho.
Mufti w’abayisilamu mu Rwanda,Sheikh Sindayigaya Mussa wari wifatanyije n’abanyabugarama kwizihiza uyu munsi w’intwari, yavuze ko ububabare bwo kuvutswa uburenganzira bwo kwiga butabaye mu Bugarama gusa, butanari ku bayisilamu gusa,ahubwo ko ari igikomere kigendanwa na benshi bakuze.
Ati: “Birareberwa mu mubare wa za kaminuza dufite zigamo banyarwanda bose nta vangura n’ibindi byiciro by’amashuri uhereye ku nshuke buri mwana wese akiga, akagera aho ashaka. Muribuka politiki bari barise iringaniza mu mashuri, ryababariyemo abana benshi batsindaga bakabura amashuri, bazira ubwoko, idini n’ibindi bizwi n’ibitazwi byagenderwagaho.”
Yakomeje ati’’ Izo politiki ruvumwa zatsikamiye abayisilamu cyane no kuzira idini bizamo,aho mwumvise abahinduraga amazina ngo barebe ko bakwiga, bamwe n’ubundi bikanga,n’abatsinze bagategekwa kujya mu myemerere y’abandi ngo babashe kwiga. Ibyo byose byari ikimenyetso n’ikirango cy’imiyoborere mibi yagombaga kurwanywa ikavaho.’’
Yasabye abaturage b’Umurenge n’ahandi hose mu gihugu kuzirikana ubutwari bw’abitanze ngo iryo kandamiza riveho, abana bose bige baminuze, bakorere igihugu. Bagakunda igihugu cyabo, bakakirindira ubusugire ntibihanganire uwashaka kukivogera wese.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Bugarama, Nyiransabimana Daphrose, yunze mu ry’abamubanjirije, yibutsa ko uwo ari we wese yaba intwari akoze akazi ke neza mu nyungu rusange, asaba ababyeyi kwigisha abana babo ibiganisha ku butwari.
Ati: “Waba umuhinzi- mworozi, umushoferi, umwarimu cyangwa undi wese ukora mu nyungu z’igihugu cye, agikunda, acyitangira, yaba intwari, ni byo tubifuriza.”