Mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage b’Imidugudu 7 y’Akagari ka Cyangugu,Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi bibukijwe ko hari abakirekereje bashaka kubagaruramo ingengabiketerezo y’urwango n’amacakubiri nk’iyagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,basabwa kubarwanya no kubakumira bivuye inyuma.
Mu kiganiro cyatanzwe na pasiteri Muyoboke Jonathan, yagaragaje ko ingengabitekerezo y’urwango no guca Abanyarwanda mo ibice,yazanywe n’abakolini, bakayikwirakwiza mu Banyarwanda barimo n’abitwaga ko bize, na bo bakayakira, yagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ubu ingaruka zayo zikaba zicyigaragaza.
Yagize ati’’ Tuzirikane abacu bazize amaherere ariko tuniyubaka.’’
Yagarutse ku mpamvu Abanyarwanda bagomba kwibuka, yagize ati: “Kwibuka ni itegeko, si ubushake,si ukumva wabyutse neza cyangwa wumva ari undi musanzu uhaye igihugu, biri mu itegeko. Kwibuka kandi ni umwanya mwiza wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Aya mateka mabi yose yakomotse ku ngengabitekerezo y’urwango. Tugomba kuyirwanya no kuyikumira kugira ngo tugire u Rwanda ruteye imbere.’’
Yongeyeho ati: “Habayeho igihe Abanyarwanda bumva gusa inyigisho zibakangurira gutsemba abandi, ariko turashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ko uyu munsi twumva inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa, no kwihangira imirimo bakiteza imbere, kuko rumwe mu rubyiruko rwijanditse muri Jenoside rwarimo rw’imburamukoro, rwirirwaga ruteze amatwi inyigisho mbi.’’
Yanavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari umugambi wigishijwe igihe kirekire n’ubutegetsi bubi bwa Leta ya Repubulika ya mbere n’iya 2 zunga mu ry’abakoloni, Abatutsi barasenyerwa, baricwa, abandi bahunga igihugu. Abagisigayemo babayeho mu buzima bw’itotezwa ridashira, abana batsinda mu mashuri bagasimbuzwa ab’Abahutu.
Ubugome buragwira, burushaho kuba bubi cyane urugamba rwo kubohora Igihugu rutangiye. Haduka imitwe yitwazaga intwaro gakondo ku mugaragaro iririmba gutsemba Abatutsi, irimo iy’Interahamwe zashinzwe na Habyarimana ubwe zigamije gushyira mu bikorwa umugambi wari warateguwe wa Jenoside, kugeza ziyishyize mu bikorwa mu 1994.
Yanagaragaje uburyo ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zayihagaritse, hajyaho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda,igihugu cyongera gutekana kugeza ubu imyaka ishize ari 32 cyiyubaka, ari na ko gihanganye n’abo bokamwe n’urwango n’amacakubiri bashaka kongera kuryanisha Abanyarwanda nubwo bazi neza ko batabigeraho.
Yasabye cyane cyane urubyiruko kwima amatwi abashaka kururoha mu manga nk’iyo abakuru baguyemo, barwizeza ibitangaza nk’abarukunze. Rukarwanya n’imbaraga zarwo zose ingengabitekerezo ya Jenoside, rukanitabira cyane ibikorwa byo Kwibuka.
Kwitabira ibikorwa byo kwibuka ku rubyiruko byagarutsweho mu bitekerezo byatanzwe n’abitabiriye iki gikorwa, aho uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kamembe, Kayigire Vincent, yagaragaje ko imbaraga mu gukangurira urubyiruko kwibuka zikwiye kongerwa n’ababyeyi.
Ati: “Turacyabona kwibuka byitabirwa cyane n’abakuze gusa kandi aya mateka twe twayabayemo turayazi. Turashaka ko urubyiruko ruba rwinshi, rukayumva, rukabaza ibibazo, rukanatanga ibitekerezo. Ababyeyi babigiremo uruhare rukomeye cyane bohereze abana babo, bumve ibivugirwa nk’aha, rubonereho kurwanya ibitekerezo bibi by’abokamwe n’urwango, rurwanye ibyo ruzi neza.’’
Umwe mu rubyiruko Uwimana Isaac, yavuze ko rugiye kubikangurira rugenzi rwarwo, rukitabira kugira ngo rukomeze rwunguke byinshi ruba rudasobanukiwe.
Ati: “Turabizi neza,nk’urubyiruko ko dufite umukoro munini wo guhangana n’abashaka kutwoshya ngo badusubize mu icuraburindi ababyeyi bacu banyuzemo n’ubu natwe turi mu ngaruka zaryo.
Twiyemeje guhaguruka tugahangana n’abo bokamwe n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside tubinyujije ku mbuga nkoranyambaga n’urubyiruko rutarabyumva tukarusobanurira.’’
Umusaza Nteziryayo Théogène na we watanze igitekerezo, yavuze ko nk’Akarere ka Rusizi gaturiye umupaka w’ibihugu bicumbikiye bikanashyigikira abagifite ibitekerezo by’urwango no kugaruka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, banakoresha bamwe barimo umuhungu wa Habyarimana, kanafite abari hanze bagakomokamo bacyigisha urwango, abagatuye bagomba guhora bari maso, bakarwanyiriza hamwe icyashaka kubasubiza inyuma cyose.
Abaturage b’Akagari ka Cyangugu basabwe gukomeza kwitabira ibikorwa byose byateguwe muri iki cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibukau nshuro ya 32 Jenoside yàkorewe Abatutsi ,bikazagenda neza, bakanatangira amakuru ku gihe ku cyo babona cyashaka kubirogoya.



