Gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri ikomeje gutanga umusaruro kuko abana bagera kuri 439 bari barataye ishuri bibera mu muhanda barigarutsemo, ubu biga mu ishuri ryitwa G.S St Paul Muko riherereye mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Aba bana bari barataye ishuri bashimira Leta yashyizeho gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri kuko yatumye bagaruka mu ishuri, bityo bakaba bizeye gukabya inzozi zabo.
Impamvu batanga yo kuba bari baravuye mu ishuri, ni uko imiryango yabo itababoneraga amafunguro, bava ku ishuri ntibagire icyo bafata, bituma bava mu ishuri bajya mu muhanda.
Abana baganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri yatumye bongera kugira inzozi z’ejo hazaza, nyuma yo kuba mu buzima bwo mu muhanda.
Hakizimana Vincent, wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, agaragaza ko ibibazo byo mu muryango byatumye ata ishuri yisanga mu muhanda, ubu ngo afite inzozi zo kuzaba muganga ndetse agafasha n’abandi bana bari mu buzima nk’ubwo yahozemo.
Ati: “Kubera ibibazo byo mu rugo byatumye nisanga mu muhanda, byatumye ntera umukobwa inda kandi na we ubona ubuzima bugoye.
Nafashe umwanzuro wo gushinga urugo, nyuma nibwo nahuye na Padiri Uwingabire Emmanuel umuyobozi wa G.S St Paul Muko ambwira ko bishoboka ko nakongera nkakomeza inzozi narimfite.
Nagarutse kwiga, ubu umwana wanjye na we yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri y’inshuke, ikigo nicyo kidufasha mu kwiga ndetse kigatunga n’umuryango wanjye”.
Uwamahoro Florence na we wiga mu wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, agira ati: “Imibereho mibi nabayeho mu rugo, niyo yatumye mva mu ishuri kuko mu rugo nta kintu na kimwe twari twifitiye.
Data yaradutaye yigira muri Congo, ubwo mba mvuye mu ishuri njya kuzerera, nanyuze muri byinshi muri icyo gihe, nyuma naje kumenya amakuru ko n’abana batishoboye biga ndetse bagafatira amafunguro ku ishuri, naraje Padiri aranyakira, ampa ibikoresho byose bikenewe ubu ndiga kandi barangaburira kumanywa”.
Nyirarukundo Joyeuse, umubyeyi utuye mu Murenge wa Bugarama, ashimira Leta y’u Rwanda yazanye gahunda yatumye abana be bari baracikishije amashuri bayasubiramo.
Ati: “Umwana wanjye yari yaravuye mu ishuri akiri muto kuko nta bushobozi narimfite bwo kumwishyurira aho yigaga mbere, na cyane ko mbarera njyenyine, numvise amakuru ko hari n’abiga batishoboye kandi bagafatwa neza, nibwo namuzanye hano kandi kuva yahagera ubuzima bwaroroshye yiga neza, aratsinda mbese turishimye cyane”.
Padiri Uwingabire Emmanuel, Umuyobozi wa G.S St Paul Muko, yahamirije Imvaho Nshya ko abana bavanwe mu muhanda bakagaruka mu ishuri kandi bakahafatira ifunguro.
Iyi ngo ni imwe mu mpamvu iri shuri riza ku mwanya wa mbere mu gihugu mu gufatira amafunguro ku ishuri. Ryanibishimiwe ubwo hizihizwaga umunsi nyafurika wo gufatira amafunguro ku ishuri.
Padiri Uwingabire avuga ko bashishikajwe n’ubuzima bw’abana kurenza uko bavuga ngo abana bariye gusa.
Agira ati: “Muri uru rugo rwacu, ikidushishikaza cyane ni ukumva ko umwana afite ubuzima bwiza, niyo mpamvu nyuma y’inkunga ya Leta turenzaho tugakurikirana ko umwana na nyuma yo gutaha yabonye ibyo kurya.”
Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko amafunguro abana bafatira ku ishuri, ava muri hegitari 8 ishuri rihinga, amatungo magufi ryorora ndetse n’umusanzu w’ababyeyi.
Buvuga ko n’iyo umubyeyi atabonye amafaranga, ajya guhingira imibyizi ingana na yo, yarangiza agakomeza agahingira urugo rwe.
Iri shuri ryashyize imbaraga mu buhinzi bwagutse butuma babasha kugaburira abasaga 1,800 bahiga. Mu byo bahinga harimo imyumbati, ibijumba, ibishyimbo, imbuto n’imboga.
Iri shuri rifite n’amatungo arimo Inka icyenda zikamwa amata ahabwa abana cyane cyane abiga mu mashuri y’incuke, inkoko zisaga 500, inkwavu zisaga 100, zivamo ibigaburirwa abana nk’amagi n’inyama.
Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, yatangiye Leta y’u Rwanda itanga Miliyari 3 z’amafaranga y’ u Rwanda. Kuva uyu mwaka watangira, itanga arenga Miliyari 130 kugira ngo abana bose biga bafatire amafunguro ku ishuri.
Mu mwaka wa 2019-2020 Leta yu Rwanda nib wo yatangije gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri, ibi byari bigamije gukemura ikibazo cy’abana bigaga bagera mu rugo ntibabone amafunguro kuko imiryango itishoboye, bikabangamira imyigire y’abana, imikurire n’ubuzima bwabo.




