Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko hafashwe ingamba zinyuranye zo kurinda abana n’urubyiruko ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe aka Karere kagihanganye n’ibyonnyi bya gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Abaturage na bo bavuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside bagomba kuyirinda cyane ko aka Karere gakora ku bihugu by’abaturanyi ahakomeje kugaragara imvugo z’urwango n’amacakubiri.
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Karere ka Rusizi hakozwe ibiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, byahuje abayobozi mu nzego zinyuranye, bibanda ku kureba uko abaturage b’Akarere ka Rusizi bumva gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’icyakorwa ngo ikomeze kwimakazwa mu baturage bose, by’umwihariko mu bana n’urubyiruko.
Binajyanye no gutegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage basabwe kwitwararika ngo iki gikorwa kizatangire neza kinasoze neza, nta kirogoya ijemo ibangamira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kiganiro cyatanzwe ku kwimakaza Ndi umunyarwanda nk’isano muzi y’Abanyarwanda, basanze hagikenewe guhozaho, cyane cyane mu rubyiruko kugira ngo ikomeze yumvikane neza inagere ku ntego zayo.
Abari mu biganiro, basanze hakenewe imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nka bimwe mu byonnyi bikomeye by’iyi gahunda, byonona cyane cyane urubyiruko.
Ntawangundi Jean Dmascène, Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Rugaragara, mu Murenge wa Nkanka, avuga ko hagomba gukorwa ibishoboka byose abana bakarindwa ababyeyi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abandi bashobora kuyibashyiramo.
Ati: “Twabonye ko kimwe mu bibazo Akarere ka Rusizi gafite, bishobora kubera imbogamizi iyi gahunda hatabayeho kuba maso, ari abashuka urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga bavuka aha, bari hanze mu bihugu bitandukanye, barwanya Leta y’u Rwanda batanishimira ibyiza itugezaho n’uburyo itubanishije.”
Yakomeje avuga ko mu mashuri hakenewe kongera imbaraga muri gahunda y’Itorero ry’Igihugu, abana n’abarezi babo bakaganira ku byahungabanije ubumwe bw’Abanyarwanda kuva kera, byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Habimana Joseph w’imyaka 27, asanga nk’urubyiruko bafite umukoro ukomeye wo guhindura bamwe muri bagenzi babo bagiseta ibirenge muri iyi gahunda. Ati: “Nk’ibikorwa byo kwibuka tukagira uruhare mu kubishishikariza cyane cyane urubyiruko kuko hari uruba rumeze nk’aho bitarureba kubera nyine izo nyigisho zindi mbi rumwe ruba rukurikira rwihishwa.”
Avuga ko nk’urubyiruko bashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bose bitanze bagahagarika ibyatanyaga Abanyarwanda, ko batazatezuka ku kurinda ibyagezweho.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel avuga ko kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda hashingiwe ku ihame shingiro rya Ndi Umunyarwanda ari ihame ritagibwaho impaka. Ati: “Mu gihe nk’iki twitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kongera kwibukiranya ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ni ingenzi cyane.”
Yemeza ko bimwe mu bikibangamira Ndi umunyarwanda muri Rusizi, ibyinshi bituruka ku mateka n’imiterere yako karere, birimo kuba hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, no kuba Akarere kegeranye n’ibihugu bikirangwamo politiki z’urwango n’amacakubiri.
Hari kandi kuba bamwe mu bagakomokamo bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babaga mu nzego z’ubuyobozi z’icyo gihe n’ubu bakiriho, bagitambutsa ibiganiro byuje urwango n’amacakubiri.
Ati: “Ibi byose twabibonye nk’ibyonnyi byonona ubumwe bw’abanyarwanda na gahunda ya Ndi umunyarwanda, dufata ingamba z’icyakorwa mu byiciro bitandukanye, zirimo kurinda abana ingengabitekerezo ya Jenoside, kwigisha buri wese agasobanukirwa ibibi byayo, gukangurira urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga rwinda kuyobywa n’abokamwe n’amacakubiri.”
Yaboneyeho gusaba abaturage mu Mirenge yose kwitegura no gushyigikira kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
