Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bwatangaje ko bugiye kubaka ikiraro cyo mu kirere gihuza Umurenge wa Nkanka n’uwa Nkombo mu rwego rwo guteza imbere no kuvana mu bwigunge abatuye ikirwa cya Nkombo.
Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, muri gahunda z’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA Hafi Yawe’ zaberaga mu kirwa cya Nkombo.
Ubuyobozi bwa Rusizi buvuga ko umushinga mugari wo kubaka ikiraro cyo mu kirere uri gutegurwa kandi ko ugeze kure.
Yagize ati: “Dushonje duhishiwe, mu myaka mikeya ya hafi turi gukora inyigo dufatanyije n’abahanga ku buryo tuzaba dufite ingendo zo mu mazi ndetse no mu kirere.
Turi gukora inyigo y’uko twabona ikiraro cyo mu kirere gihuza Busekanka mu Murenge wa Nkanka no hakurya mu Murenge wa Nkombo, ni umushinga mugari, ni umushinga uri gutegurwa ariko inyigo igeze kure.”
Umuyobozi wa Rusizi, Sindayiheba, akomeza agira ati: “Hamwe no kubona inyigo imaze kuboneka, n’ubushobozi buzegeranywa kugira ngo tubashe kubona uburyo bwo kugenda no gusabana n’abaturage bagenzi bacu batuye mu Mirenge ya Kamembe, Gihundwe no mu yindi Mirenge.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko bishimira ko Umurenge wa Nkombo wagezweho n’ibyiza by’imiyoborere ndetse na gahunda z’iterambere n’imibereho myiza.
Abaturage barenga 18 000 ni bo batuye iki kirwa kandi bafite ibibabeshaho birimo ubuhinzi n’ubworozi cyane cyane hakabamo uburobyi biturutse ku kuba baturiye kandi bakaba bakikijwe n’ikiyaga cya Kivu.
Ati: “Ntabwo abaturage ba Nkombo babeshejweho n’umurimo w’uburobyi gusa ahubwo hariho indi mirimo n’amahirwe aterwa n’umuriro w’amashanyarazi, amazi n’ibindi bikorwa remezo.
Hari kandi n’amashuri; yaba amashuri abanyeshuri bacumbikiwemo, amashuri y’uburezi bw’imyaka Icyenda ndetse n’ibigo 7 by’amashuri abanza.”
Bivuze ko abana bo mu Murenge wa Nkombo biga kandi bakiga ibyiciro by’amashuri yose, ay’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.
Ubuyobozi bwa Rusizi bugaragaza ko ikirwa cya Nkombo ari ikirwa kirimo amahirwe afasha abaturage kwiteza imbere kandi banashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuko bari mu Mirenge yagejejwemo ishwagara irimo nkunganire 100% kugira ngo ubuhinzi bwabo bushobore gutera imbere.
Phanuel Sindayiheba, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi agira ati: “Ni gahunda izakomeza ku buryo kugabanya ubusharire mu butaka tubwongerera uburumbuke, gukomeza ariya materasi y’indinganire yahaciwe mu minsi yashize, ubwatsi bwateweho kugira ngo tubashe kubungabunga ubutaka no kurinda ibidukikije, nabyo bizakomeza.”
Mu bindi bikorwa remezo biri mu Murenge wa Nkombo, iby’ubuvuzi ntibyasigaye inyuma kuko muri uyu Murenge hari Ikigo Nderabuzima gishafa abagituye kubaho neza ndetse no kwivuza bityo bakaba bizeye kuzongera kubona imbangukiragutabara y’ubwato mu gihe umubyeyi cyangwa n’undi wese woherejwe ku bitaro bya Gihundwe.
Ni imbangukiragutabara irimo gutegurwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ku buryo izasimbura ishaje imaze igihe ikoreshwa.
