Ku Rwunge rw’amashuri Mwito mu Karere ka Nyamasheke haravugwa umwana wahawe uburozi na sekuru ngo abuhe 2 muri bagenzi be bigana ndetse n’abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, ku bwa mahirwe ariko byamenyekanye mbereabana barusimbuka gutyo.
GS Mwito iherereye mu Kagari ka Rusimbi, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke ahavugwa umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wiga mu wa 4 w’amashuri abanza wazanye ibikekwa ko ari uburozi yahawe na sekuru umurera witwa Bizabavuka Limasi bahimba Gasimba utuye mu Mudugudu wa Bugomba, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi muri aka Karere ngo abuhe abana 2 bigana n’ishuri ryose ryo mu wa mbere.
Umwarimu wigisha kuri iri shuri wahaye aya makuru Imvaho Nshya, avuga ko yari yatangiye guhwihwiswa mu baturage b’Imirenge ya Shangi na Bushenge, binavugwa ko abana bashobora kutarya kubera ubwoba, yayibwiye ko intandaro y’uyu mwuka uri muri iri shuri, ituruka mu gihembwe cya 3 cy’umwaka ushize, ubwo uriya mwana yakinaga na bagenzi be 2 biganaga n’ubu bacyigana agapira ke, kakaza gutakara akavuga ko ari bo bakamwibye.
Avuga ko,kubera ko aba bana bose baturuka hamwe, ababyeyi babo bashobora kuba hari ibibazo basanzwe bafitanye n’uriya musaza usanzwe ukekwaho kuroga n’abaturanyi be ngo kuva kera, uyu mwana yaragiye abwira sekuru ko agapira ke abo bagenzi be bakibye.
Mwarimu ati: ’’Umukobwa na sekuru babigumanye nk’inzika igihembwe kirinda kirangira, ariko ntituzi niba hari amakimbirane byateje mu miryango yabo kuko aha ku ishuri tutigeze tunabimenya.’’
Akomeza avuga ko nk’uko uyu mwana yabivuze bimaze kumenyekana, ngo sekuru yamuhaye utubumbe 2 tw’ibara ry’ikigwagwa (ingwa yatobwe mu mazi) umuntu akoraho tukavumbuka mo imbere hagaragaramo ibintu bindi birimo agahu gafite ubwoya batamenye ari ak’iyihe nyamaswa, amubwira ko nabikora abana bagapfa,azamuha amafaranga 72.000, ariko ko uwo munsi yabibahaye, azamuha avansi y’amafaranga y’u Rwanda 10.000 uko bizaba bimeze kose.
Umwana yanavuze ko ngo sekuru yanamubwiye kubishyira mu biryo by’utwana two mu wa mbere, kuko uyu mwana n’umwe muri bagenzi be ngo yari kuroga bafatanya kutwarurira ifunguro rya kumanywa, utwinshi tukaba duturanye n’uyu musaza aho i Shangi mu gice cyo hafi y’ishuri.’’
Mwarimu akomeza avuga ko uwo mwana yazanye utwo tubumbe 2 sekuru yamuhaye, aduha mugenzi we bigana, amubwira ko nibajya kwarura ibiryo saa sita, amufasha kudushyira mu biryo bya ba bana 2 n’aba bandi benshi bo mu wa mbere barurira,akamuha amafaranga 5000, kuri avansi sekuru azamuha.
Ati: “Bigeze mu ma saa yine z’igitondo cyo ku wa Mbere tariki 7 Ukwakira, mwarimu wabo ari kwigisha, wa mwana wahawe misiyo y’amafaranga 5000 bimwanga mu nda twa tubumbe adushyira mwarimu imbere, anashyira ukuri kose hanze, amasomo arahagarara bavuga kuri icyo kibazo mu ishuri mu banyeshuri bose, wa mwana wabizanye amaze kuvuga babona arasohotse, aracika n’ubu ntaragaruka ku ishuri.’’
Ikibazo ngo mwarimu yahise akigeza ku muyobozi w’ishuri witwa Samuel Seth Habimana, yumva gisa n’ikimurenze,kinashobora gukurura ibindi atatekerezaga akirangaranye, ahamagara Umukuru w’Umudugudu ishuri riherereyemo, n’abo bana 3 bandi, n’ibyo byiswe amarozi, babijyana kuri RIB, Sitasiyo ya Shangi,ubu ni yo ibikurikirana.
Icyakora kubera ko byahwihwishijwe mu bana cyane bikagera mu babyeyi, bamwe mu babyeyi ngo babwiye abana babo kugira amakenga ntibaryeyo, ku wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024 bose bariye nta kibazo.
Kurya ariko ngo byatewe n’uko batabonye uwo mwana agaruka, n’abo bari ngo kurogwa RIB yarabahumurije mu gihe iperereza rikomeje, abandi bana babonye bariye na bo bemera kurya.
Umuyobozi w’iri shuri Samuel Seth Habimana yirinze kugira byinshi abwira Imvaho Nshya, avuga ko kuba uwo mwana yarafatanywe utwo tubumbe byabaye, yanabaganirije mbere yo gushykiriza ikibazo RIB,n’uwo mwana kuva uwo munsi ataragaruka, ariko ko bikiri mu iperereza ntacyo we yabivugaho.
Ati: “Biri mu iperereza nta kindi nabivugaho,umwana ntaragaruka kuva ku wa Mbere uyu mwuka wazamo, uwo musaza twe ntituzi iyo ari ngo tube twamubaza niba koko ari we wahaye umwuzukuru we ibyo bintu anamuha ubwo butumwa, byose biri mu maboko ya RIB. Nta n’ikindi twaganiriza abana cyangwa ababyeyi tutarabona ikivuye mu iperereza.’’
Ku babyeyi basaba ko uwo mwana atagaruka kuri iryo shuri kubera impungenge z’abana babo, n’uwo musaza akagaragara mu ruhame akagira icyo ababwira mu nama yategurwa n’ubuyobozi, urwikekwe rukavaho, yavuze ko nta na kimwe bo nk’ishuri bakora mbere y’ibyagaragazwa n’iperereza.
Yavuze ko abana bari kwiga no kurya neza, nta kibazo kindi bafite, n’ishuri ricungira hafi ngo hatagira ikindi cyagaragara cyateza umwuka mubi mu bana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Mukabarahira Jeannine yasabye abana n’ababyeyi kudakuka umutima, abana bakiga neza kuko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana iki kibazo.
Ati: “Ikibazo twarakimenye, kirakurikiranirwa hafi, nta byacitse ihari, inzego zibishinzwe zikirimo, abana, ababyeyi, abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri ntibakuke imitima.
GS Mwito ni ishuri ryigwamo n’abana barenga 800.