Inzu ya Habiyaremye Eliel w’imyaka 32, umugore we n’abana 6 barimo impanga z’amezi 7 yahiriyemo iby’agaciro k’arenga 1.000.000 harimo amafaranga 200.000 byari mu cyumba araramo mu Mudugudu wa Cité, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi.
Ibyahiriyemo nk’uko byabaruwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye, birimo ibiryamirwa, imyambaro yabo n’iy’abana yose, ibikoresho byo mu rugo, indangamuntu y’umugore, amafishi y’abana n’ibindi birimo amafaranga 200.000 byose hamwe by’agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda.
Habiyaremye Eliel usanzwe acuruza amandazi n’isambusa, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi nzu ari iy’ababyeyi be yabanagamo n’umuryango we.
Ahagana saa saba z’amanywa zo ku Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2026, ubwo yari ari mu gikari ateka isambusa, umugore we ari ku ruganiriro n’abana b’impanga bumvise ikintu gituritse ntibamenya ko ari itara ryo mu cyumba ryahiye kandi ryanayeje inkongi.
Ati: “Twumvise gituritse tugira ngo ni uteye ibuye ku mabati, ndamushaka ndamubura na ho ari itara ryo mu cyumba cyacu rituritse, umuriro watse ntitwabimenya dukomeza akazi.”
Ubwe umwe mu bana b’impanga yasonziraga, umwe mu bandi bana bakuru baba muri urwo rugo yagiye kumuryamksha asanga icyumba kiragurumana agaruka avuza induru.
Habiyaremye yakomeje agira ati: “Umugore yarwanye no gusohokana abana, ndebye n’icyumba turaramo mbona cyakongotse. Nshiye idirishya ngo ndebe ko narokora nibura amafaranga 200.000 yari arimo ndebye mbona na yo ari gushya mbura icyo mfata n’icyo ndeka.”
Ashimira abaturanyi, ubuyobozi n’Inzego z’umutekano bamutabaye bakamufasha kuzimya, ku bw’amahirwe umuriro ntiwarangiza inzu yose.
Ati: “Ubu turaye mu gace katahiye, nta kambaro na kamwe, ntacyo kuryamira, byatuyobeye. Ariya mafaranga 200.000 yahiye nari kuyishyura umpa ifarini, amavuta n’ibindi nkoresha, kuko arabimpa ngakora, nkamwishyura akampa ibindi. Aye yari 185.000 nari kumushyira kuri uyu wa mbere ngo ampe ibindi, ndibaza uko nzabigenza.”
Avuga ko igihe uyu umuha ibyo akoresha atakongera kubimuha kuko ayo yari yakoreye atayamuhaye, ntakore hakurikiraho inzara kuko nta kandi kazi bagira bacungiraho kandi n’izi mpanga zikeneye kubaho, agasaba umugiraneza wese ubishoboye kumugoboka.
Ati: “Tubonye icyo twambara n’uburyo akazi nkora katahagarara twaba tugize amahirwe akomeye kuko nta yindi mibereho mfite. Ngasaba ubuyobozi bw’Umurenge wacu, abaturanyi n’undi wese w’umutima mwiza kudutabara kuko twasigaye mu buzima bubi cyane bwo kwiheba no kwiganyira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali, avuga ko nyuma yo kubarura ibyahiye byose, kuri uyu wa mbere ubuyobozi bw’ibanze bumusura bukagira icyo bumugenera.
Yakagiriye n’abaturage gukomeza gukangurirwa kumugoboka, igihe hagitegerejwe gukora raporo ijya ku Karere hakarebwa uburyo batabarwa.
Ati: “Turakeka ko inkongi yatewe n’insinga z’amashanyarazi zitari zipfutse zashishutse, zakoranyeho.
Ni ikiza nk’ibindi byose, ntigiteguza ni yo mpamvu dusaba abaturage b’uyu Murenge kumutabara buri wese uko ashoboye kuko nta nkunga iba nto, tukareba ko yakongera kubona iby’ibanze byamufasha gukomeza ubuzima.
Turanakora raporo ijya ku Karere azagobokwe nk’abahuye n’ibiza bose kuko n’iki kibarirwamo.”
Yasabye abaturage gutekereza ku bwishingizi bw’inyubako batuyemo kuko iyo abugira bwari kumugoboka, anongera kubihanangiriza kutabika amafaranga mu nzu kuko Leta yabegereje Imirenge SAACO ikemura iki ibazo.

