Abaturage b’Umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi baravuga ko imyaka 3 gusa bamaranye Ikigo Nderabuzima cya Shagasha, babonye impinduka zikomeye mu buzima kuko batagihonda amaguru bakua kwivuriza kure.
Ikigo Nderabuzima cya Shagasha, cyubatzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Rusizi, Itorera EAR Diyosezi ya Cyangugu, Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’u Bubirigi gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Enabel), kikaba kimaze kugendaho miliyoni zisaga 400 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umurenge wa Gihundwe ni wo wonyine wari usigaye utagira Ikigo Nderabuzima, aho abaturage barenga 28.babarizwa muri uwo Murenge bashakishirizaga mu yindi Mirenge ndetse n’ababyeyi bamwe na bamwe bakabyarira mu ngo.
Mukayisenga Dorcas utuye mu Mudugudu wa Bisanganira, akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe, waganiriye n’Imvaho Nshya yaje kuhakingiriza umwana, yavuze ko mbere gukingiza byafataga umunsi wose kubera ingendo bakoraga n’umubyigano basangaga kumavuriro yo mu mirenge ibakikije.
Ati: “Ariko ubu nsiga ntunganije ibyo mu rugo mugitondo, nkaza ngakingiza ngasubirayo, ngakora indi mirimo kuko ari hafi nkanategura amafunguro ya saa sita na nyuma ngakora ibindi.”
Yarakomeje ati: “Turashimira cyane Perezida Kagame watwegereje ubuvuzi hafi. Kuva hano ufashwe n’inda nijoro imvura yaguye, byari urupfu mu rundi kuko kujyanwa mu ngobyi hanyerera, hatanabona, umubyeyi yageraga ku muhanda wa kaburimbo byanze bikunze yahuye n’ibibazo.”
Yemeza ko hari n’ababyaraga abana bapfuye cyangwa barushye cyane, ati: “Ubu byabaye amateka kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame n’urukundo ruhebuje adukunda; ahora atwifuriza ubuzima buzira umuze.”
Umukecuru Ujeneza Alice na we avuga ko nk’abakuze hari indwara zabicaga kubera kwiganyiriza kujya kuzivuriza kure.
Ati: “Ariko ubu ku myaka yose ufite, utuye aha i Shagasha, ugize ikibazo cy’uburwayi uraza ukivuza kuko ikigo Nderabuzima kiri hagati mu ngo z’abaturage. N’abari mu tundi tugari biraborohera kuruta aho bajyaga mbere.Turashimira cyane Akarere n’abafatanyabikorwa bako baduhaye iri vuriro hafi.”
Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Nyirangirumpatse Marie, na we yemeza ko kuva aho gitangiriiye gukora ku wa 28 Kamena 2021, impinduka zigaragariza mu mibereho na serivisi zarushijeho kwegera abaturage.
Ati: “Tugitangira twavuraga abarwayi hagati ya 500 na 800 mu kwezi. Ubu turavura hagati ya 1500 na 2000 mu kwezi. Bivuze ko batugana ku bwinshi. Aho tuboneye ibikoresho bihagije ntibakijya ahandi, kuko n’ibikoresho bireba uburyo umwana ameze mu nda (Ecographie) birahari, ntibigishakirwa kure.”
Avuga ko ikibazo cy’ingutu bagifite ari icy’umuhanda ubageza kuri kaburimbo, bagana ku Bitaro bya Gihundwe kuko iyo imvura yaguye imbangukiragutabara itahagera.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne-Marie, ashimira Leta y’u Rwanda ku mibanire myiza n’igihugu cy’u Bubiligi, yatumye iki kigo nderabuzima cyubakwa kikanahabwa ibikoresho bigezweho bifasha kunoza serivisi z’ubuvuzi.
Ati: “Ni ibyo kwishimirwa cyane kuko uretse n’iki kigo nderabuzima twafashijwe kubaka kikuzura, Enabel twakoranye byinshi biteza imbere ubuzima bw’abaturage birimo kutwubakira inzu y’ababyeyi ku bigo nderabuzima bya Nyakabuye, Mibilizi na Nyabitimbo, n’ibikoresho bigezweho bigashyirwamo. Za postes de santé zitandukanye zaravuguruwe n’ibindi byinshi.”
Yavuze ko kuba uyu Murenge ari wo wonyine wari usigaye mu Karere kose utagira ikigo nderabuzima ntawe bitagombaga guhangayikisha.
Yaboneyeho no kwizeza ko mu bihe biri imbere umuhanda uhuza icyo kigo nderabuzima n’Ibitaro bya Gihundwe uzashyirwamo kaburimbo.
Mu myaka itatu ishize hari byinshi byakemutse birimo serivisi z’ubuvuzi zarushijeho kunoga no kwihuta by’umwihariko izirebana n’umubyeyi n’umwana.
Rwihimba Elisé ushinzwe ubuzima mu Itorero EAR rireberera icyo kigo nderabuzima, avuga ko inyubako zidahagije ugereranyije na serivisi zikenewemo bityo zikeneye kongerwa.
Ni muri urwo rwego yemeje ko bateganya kubaka inyubako y’amagorofa atatu yitezweho gufasha icyo kigo nderabuzima kugera ku rwego rwifuzwa.