Nshimiyimana Albert wo mu Mudugudu wa Gafoka, Akagari ka Kangazi, Umurenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi arataka igihombo gikomeye yatewe n’imbwa z’agasozi yasanze zamuririye ihene 4 zizisanze mu kiraro, 3 zikazica indi akayizitesha zitarayiheza umwuka.
Yabwiye Imvaho Nshya ko izo mbwa zahutse mu ihene ze ahagana saa yine n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2025. Muri ayo masaha Nshimiyimana ntiyari mu rugo kimwe n’umugore we wari wazindukiye mu kazi, mu gihe umwana wabo yari kwa nyirakuru.
Uyu mugabo yagarutse ahagana saa saba, agiye gushaka igikoresho cyo kwahira ubwatsi agaburira izo hene, agiye gukingura yumvamo imbwa, arebye asanga ihene ze zapfuye. Izo mbwa z’agasozi zamwikanze zihuta ziruka.
Nshimiyimana ati: “Naje nshaka umupanga ngo nzishakire ubwatsi, ndebye nsanga imbwa zaciye mu gice cy’inyuma kidahomye neza zirazinjirana zirazirya. Imwe nasanzemo na yo yahise yiruka. Nari nzanye n’umumotari, ninjiye mu nzu ngo nzane amafaranga mwishyure, dukomeza kuganira ndi mu nzu. Ziratwikanga ziriruka, hasigaramo imwe irya iyo yari yishe, sinamenya uko byagenze.”
Avuga ko umuturanyi we zaciyeho ziruka yabonye ari 5, ariko ngo ntibazi aho zari zaturutse n’aho zagiye. Ati: “Ihene zishe bazimpagaho amafaranga y’u Rwanda 270,000 nkayanga. Imwe n’umwana wayo bampaga amafaranga 140.,00, n’ indi n’umwana wayo bampa amafaranga 130,000 nkayanga.”
Yakomeje asaba gushumbushwa kuko nta bwishingizi bw’izo hene yagiraga, ndetse akaba abona byamugora guhita abona ubufasha bw’ako kanya bwo kugura izindi. Avuga ko bimaze kuba akamenyero muri uyu Mudugudu, nta byumweru 2 bishira imbwa zitahariye itungo, hari impungenge ko zazatangira kujya zinabarira abana, cyane cyane ko umuntu atamenya niba ziba zifite ibisazi cyangwa zitabifite, kuko zitaba zikingiye.
Anavuga ko hari n’iz’abaturage ziba ziri kumwe n’izo z’agasozi, na zo umuntu atakwizera ko ziba zikingiye, kuko hari abaturage benshi batunze imbwa batarumva neza ko bagomba kuzikingiza. Mukantagara Joséphine, umuturanyi wa Nshimiyimana, avuga ko iki kibazo kimaze kubarenga kuko bamaze kubura amatungo menshi aribwa n’izi mbwa.
Ati: “Nanjye zigeze kundira ingurube. Ziba zifite ubukana bwinshi cyane ku buryo utanazikanga ngo zigende, uri wenyine zanaguhindukirana zikakurya. Hari ihene zisanga mu biraro nk’uko, izo zisanga munsi y’ingo ziziritse, izo zirya mu mvura aho zizisanze hose, tukanagira ubwoba ko amaherezo natwe zizaturya, tugasaba ko zicwa.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred yihanganishije abamaze iminsi babura amatungo yabo bose muri ubu buryo. Ati: “Turahahera dusaba abaturage kwirinda kuzirika amatungo ku gasozi aho batabasha gucunga umutekano wayo. Bayororere mu biraro byubatse neza. Nk’ubuyobozi twaganiriye kuri iki kibazo cy’imbwa zizerera.”
Yavuze ko ubu hari Iteka rya Minisitiri riteganya ko imbwa z’agasozi zikwiye gutegwa, bakaba baratangiye gusuzuma aho ziri hose ngo icyo kibazo gikemurwe vuba kuko zikomeje guteza umutekano mucye.