Rusizi: Impanuka y’imodoka itwaye abari mu bukwe yakomerekeje abantu 10
Amakuru

Rusizi: Impanuka y’imodoka itwaye abari mu bukwe yakomerekeje abantu 10

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

October 31, 2024

Imodoka ifite pulake RAH 642E yavaga mu Murenge wa Muganza yerekeza mu Bugarama mu Karere ka Rusizi itwaye abari mu bukwe, yakoze impanuka yakomerekeyemo abantu 10. 

Ni impanuka yabaye ubwo iyo modoka yari itwawe na Nikuze Vincent yageraga  mu Mudugudu wa Gisozi, Akagari ka Cyarukara, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi igahura n’umwana wambukaga umuhanda yamukatira akagonga umunyegare n’abandi bantu.

Umwe mu bari bari aho impanuka yabereye yayibwiye Imvaho Nshya ko iyi modoka yahuriye n’uyu mwana wambukiranyaga umuhanda ahatari aho abanyamaguru bambukiraga (zebra crossing).

Agikatira wa mwana yahise agonga umunyegare babisikanaga, arakomeza 

agonga abantu 6 bari bari aho bakorera amagare barakomereka, anakubita igiti imodoka irangirika bikomeye.

Ati: “Ari abo 6 yagonze, kimwe n’uwo munyegare n’abari mu modoka imbere, bose hamwe bakomeretse ni 10 barimo uwakomeretse umunwa n’amaboko akaba yari akiri muri koma ubwo nahageraga,  uwakomeretse mu maso, n’abandi barimo abakomeretse intugu no mu mutwe, uwo akaboko kavuye mu mwanya wako n’uwakomeretse ukuguru ariko abenshi ni abakomeretse amaboko n’umutwe.”

Yakomeje ati: “Hari uwajyanywe mu Bitaro bya Gihundwe wari urembye cyane, abandi bajyanwa mu bya Mibilizi, icyakora umushoferi we ntacyo yabaye, imodoka ni yo yangiritse bikomeye.”

Uwavuganye n’Imvaho Nshya avuye mu Bitaro bya Gihundwe kureba musaza we wakomeretse ukuboko no mu rubavu, yavuze ko asize Ibitaro bya Gihundwe bimwohereje  mu bya Kibogora, kuko basanze amerewe nabi cyane.

Ati: “Bampuruje ndi mu rugo i Gihundwe ngo musaza wanjye yakomerekeye bikabije mu modoka yari arimo ava aho atuye ku Muganza yerekeza mu Bugarama, mpita nza niruka, bambwira ko  igufa ry’ukuboko rishobora kuba ryacitsemo, Nsize yoherejwe i Kibogora. Turakomeza gukurikirana ibye ariko yababaye cyane bikomeye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekanowo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yahamirije Imvaho Nshya aya makuru avuga ko impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari utwaye iyo modoka.

Ati: “Abakomeretse bose hamwe ni 10, bajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Muganza, ariko nyuma 6 bajyanwa mu Bitaro bya Mibilizi undi mu Bitaro bya Gihundwe, aho bari kwitabwaho. Impanuka yatewe n’uburangare bw’uwariuyitwaye.”

Yasabye abatwara ibinyabiziga kujya bitwararika cyane kuko iyo impanuka ibaye  igira ingaruka kuri benshi, avuga ko kugenda ahari abantu benshi cyangwa mu nsisiro bisaba kwirinda ikosa iryo ari ryo ryose ryateza impanuka.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA