Imodoka yo mu bwoko bwa Camion Truck Mercedes Benz, ubwo yari igeze mu Kagali ka Mushaka mu Murenge wa Rwimbogo yakoze impanuka igwisha urubavu.
Iyo kamyo yari ifite pulake RAC 843B, yavaga Kamembe yerekeza mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, yikoreye imizigo, itwawe na Nsengiyumva Enock w’imyaka 38, atwaye umugore n’umwana w’umukobwa w’imyaka 6, bageze mu Mudugudu wa Gatambamo, Akagari ka Mushaka, Umurenge wa Rwimbogo, igusha urubavu, uko ari batatu barakomereka.
Umuturage wari uri inyuma yayo igwa, yabwiye Imvaho Nshya ko atamenye neza uburyo byagenze ngo igwe kuko ubusanzwe ari ahantu harambitse, ikaba ariko yihutaga, abona imbere yayo hari umunyegare yari imeze nk’ikatiye, igusha urubavu aho ku nkengero z’umuhanda.
Ati: “Sinamenye niba ari uwo munyegare yakatiraga cyangwa yari yasinziriye akikanga yamurenganye umuhanda akayikubita hasi, ariko umushoferi yari atwayemo abantu 2, umugore n’umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 6 twaketse ko ari uw’uwo mugore, bakurwamo bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mushaka, imodoka iguma aho kuko na Polisi yari imaze kuhagera.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas, yavuze ko bakimara kumenya iyo mpanuka, bihutiye gukuramo abari barimo, basanga bakomeretse ariko bidakabije bashakisha uburyo babageza kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Mushaka.
Ati: “Umushoferi yari yakomeretse mu mutwe bigaragara ko ari ikintu yawukubiseho aho mu ikamyo, umugore ava amaraso mu kanwa twaketse ko yaba yirumye, umwana ataka ukuboko gushobora kuba kwari kwavunitse. Twahise dukora ubutabazi bwihuse tubageza ku kigo nderabuzima cya Mushaka.”
Yavuze ko ku bw’amahirwe nta muturage wari uri hafi aho kuko kano gace gasanzwe kavugwaho abaturage usanga bagenda mu muhanda.
Ati: “Ku bw’amahirwe nta munyamaguru wari imbere yayo kuko dukurikije uburyo bamwe bakoresha umuhanda nabi, bakanagenda mu nzira y’imodoka, hashobora kuba hari uwo yari kugwira kuko yahise igusha urubavu ku nkengero z’umuhanda.’’
Yavuze ko bahora basaba abaturage kwigengesera igihe bakoresha umuhanda, bakagenda mu gice cy’abanyamaguru, bitaruye inzira z’imodoka.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyi kamyo yageze muri kariya gace karambitse, umushoferi akatiye igare ryari imbere ye, imodoka igusha urubavu.
Ati: “Yari irimo abantu 3 bakomeretse byoroheje, bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mushaka, baravurwa barataha. Impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga byakozwe n’uwari utwaye imodoka.”
SP Kayigi yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko ari ngombwa kwitwararika igihe batwaye imodoka ipakiye ibiremereye cyangwa bitewe n’imiterere y’aho bageze kugira ngo hirindwe impanuka.