Rusizi: Inkubi y’umuyaga yasambuye igikoni cy’ishuri
Uburezi

Rusizi: Inkubi y’umuyaga yasambuye igikoni cy’ishuri

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

October 2, 2024

Inkubi y’umuyaga yasambuye igikoni cy’ishuri ribanza rya Gisozi, ubuyobozi bukaba buhangayikishijijwe n’ukuntu abanyeshuri bari burye.

Iryo shuri rya Gisozi riherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi ryigaho Abanyeshuri 969 inkubi y’umuyaga yabasenyeye igikoni, mu mvura yaguye ku wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira.

Ni ishuri Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda Diyoseze ya Cyangugu ( EAR/Diyoseze ya Cyangugu) rifatanyamo na Leta ku bw’amasezerano.

Acidikoni Nemeyimana Azaria, yabwiye Imvaho Nshya ko mu ma saa munani z’amanywa, mu mvura nyinshi yagwaga ku wa Kabiri tariki ya mbere Ukwakira 2024, igisenge cyose cy’igikoni gitekerwamo ibigaburirwa abanyeshuri cyagurutse, kirenga ishuri kigwa ku nzu y’umuturage muri metero 50 uvuye ku ishuri nabwo ari igiti kigitangiriye.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko nubwo twabaye tuhatekeye kuko haramutse umucyo , imvura iguye abana ntibaba bakiriye kuko tutabona aho dutekera. Gutekera abana 969 hanze ntibyoroshye ni yo mpamvu dusaba ubutabazi bwihuse.’’

Anavuga ko uyu muturage igisenge cyabo cyasenyeye inzu na we abatugirije avuga ko bagomba kumwubakira kuko ntaho afite arara mu gihe hasenyutse icyumba yararagamo, agasaba Akarere kubafasha ngo harebwe ko nuwo muturage yasanirwa inzu ye n’abana bagatekerwa ahameze neza hasukuye.

Niyonsaba Jean de Dieu wasenyewe inzu n’icyo gisenge,amabati 7 y’icyumba yararagamo agashwanyagurika n’icyumba cyose kikangirika,yabwiye Imvaho Nshya ko yaraye muri salo, ahagaze afite ubwoba ko inzu yose yamugwaho n’umuryango kuko isa n’iyanyeganyeze yose.

Ati: “Mfite umugore n’abana 3 ubu tumeze nk’abari hanze. Inzu yasenyutse umugore wanjye ayirimo n’uruhinja rw’amezi 7 arwana no kurusohora bajya kugama mu baturanyi, agaruka yahise ariko aho icyo gisege cyaguye hangiritse bikomeye, ngasaba ubuyobozi bwa ririya shuri cyangwa Leta kongera kunyubakira nkabona aho ndaza umuryango.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie yabwiye Imvaho Nshya ko abakozi babishinzwe bagiye kureba uko bimeze ngo barebe ibikenewe byose.

Ati’’ Nibamara kubibarura byose turasaba ubufasha muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ( MINEMA), twizeye ko turi bububone byihuse.’’

Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kuzirika neza ibisenge aho bitameze neza muri ibi bihe by’imvura yatangiye kugwa bigaragara ko inarimo umuyaga mwinshi kugira ngo ibibazo nk’ibi bitaba henshi.

TANGA IGITECYEREZO

  • lg
    October 3, 2024 at 7:46 am Musubize

    Ikibazo kinyubako za mashuli zisambuka zimaze gukabya kuba incuro nyinshi abagiye batsindira amasoko yukuyubaka banjye bagatuka babikore byose kuko alibo baba babisondetse ntibazirike ibisenge uko bikwiye ibisenge kinzu yamatafari kiguruka kubera imyubakire mibi ntakindi

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA