Rusizi: Ishimwe ry’abahinzi b’umuceri barenganuwe na Perezida Kagame
Ubukungu

Rusizi: Ishimwe ry’abahinzi b’umuceri barenganuwe na Perezida Kagame

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

November 11, 2024

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama, mu Karere ka Rusizi barashimira Perezida Paul Kagame wabarenganuye, umuceri wabo ukagurwa bakaba baratangiye kubona amafaranga.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya muri bo bavuze ko kuva ku wa 24 Ukwakira uyu mwaka amafaranga yari yageze ku makonti y’amakoperative yabo, batangira kuyahabwa n’ubu bakiyahabwa, bakishimira ko bayahawe ku giciro cyari cyemejwe na MINICOM, aho umuceri uringaniye wari amafaranga 505 ku kilo, umuremure ari amafaranga 515, basimati ari 775.

Ntirumenyerwa Olivier, uwuhinga muri Koperative Ejo heza Muhinzi w’umuceri (KEHMU), avuga ko bari batangiye gusarura ku wa 25 Gicurasi, uyu mwaka, baranika nk’uko bari basanzwe, inganda zo muri iki kibaya zawubaguriraga ntizawugura, kuko zagombaga gutangira ku wa 25 Kamena watangiye kuma n’abandi basarura, icyo gihe MINICOM ikaba yari yamaze gutangaza ibiciro.

Avuga ko nubwo byageze muri Kanama hari abagisarura, abasaruye mbere bategereje ko inganda zibagurira baraheba, bigera mu kwezi kwa 8 bataragurisha, ibintu byari bibabayeho bwa mbere kuko mbere ntibyafataga ayo mezi yose zitarabagurira. Icyo gihe zivuga ko zidafite ubushobozi bwo kubagurira kubera ibiciro biri hejuru.

Ati: “Inganda z’ino zakomeje kwanga kuwutugurira zivuga ko ibiciro MINICOM yari yashyizeho biri hejuru cyane, uturuka hanze ari wo uhendutse, tubura uko tubigenza kugeza ubwo Umukuru w’Igihugu akivuzeho ubwo yarahizaga Abadepite. Akibivuga ho nta minsi 2 yashize hataje umushoramari uwujyana.

Avuga ko umushoramari akiza, uwa mbere yawutwaye muri Kanama nyuma y’iryo jambo ry’Umukuru w’Igihugu, muri Nzeri amafaranga araza, undi awutwara mu matariki ya 11 na 12 Nzeri, ari yo mafaranga bari kubona ubu. Akavuga ko amakoperative yose uko ari 4 yayabonye, yageze ku makonti yayo.

Habiyambere Gilbert uwuhinga muri koperative Imbanzabigwi muhinzi w’umuceri Nyakabuye (KOIMUNYA), utuye mu Murenge wa Muganza, avuga ko amafaranga yamaze kumugeraho.

Ati: “Nejeje toni zirenga 2 za Basimati, nishyuwe   hafi 2.000.000, yangezeho ndashima cyane Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame. Iyo ataba we, dukurikije uburyo inganda z’ino zari zanze kuwutugurira,n’uyu munsi ntekereza ko tuba tutaragurisha. Yumva imvune z’abahinzi, akaziha agaciro, turarenganurwa turagurisha. Nakuyemo amafaranga y’ishuri y’abana n’ibindi nkeneye, n’ayo kubagaza araboneka.’

Twagiramungu John na we wa KEHMU yabwiye Imvaho Nshya ko koperative yabo, y’abanyamuryango 2 221 yishyuwe amafaranga hafi 600 000 000 umuceri wose, akavuga ko byabahaye imbaraga zo kongera umusaruro.

Ati: “Twaramushimiye cyane kuko yadukuye ahaga, aho umuceri wacu wari wabuze isoko, yabivugaho rigahita riboneka, n’amafaranga akatugeraho byihuse. Aya mafaranga agiye kudufasha byinshi birimo   ibagara ry’undi muceri, kuko nta yandi mafaranga yo gukoresha twari dufite kandi umuceri ugeze ibagara.”

Umuyobozi wa KOIMUNYA Rév. Past. Furahani Samuel, avuga ko muri iyi koperative bari bejeje toni 2000, bagurisha izirenga 1700, undi abahinzi bajya kuwurya, ko bishyuwe arenga 600 000, na we agashimangira irya bagenzi be, ashimira Umukuru w’Igihugu wabumvise akabazanira umushoramari ugurira rimwe umuceri wose wo muri iki kibaya.

Ati: “Abahinzi twese turishimye cyane, turi mu ibagara rya 2, umuceri umeze neza, amafaranga yaje ngo n’indi mirimo y’igishanga yari itarakorwa neza ikorwe, imiyoboro itari yarasibuwe isiburwe, ibikorwa remezo byubakwe. Mu kwa 12 aba mbere baraba bongeye gusarura kuko amafaranga yo gukoresha yabonetse.’’

Bahuriza ku gusaba izindi nzego z’ubuyobozi zirebwa n’ubuhinzi bw’umuceri muri iki kibaya, gukemura iki kibazo burundu, bakajya bagurirwa umuceri bidasabye ko Umukuru w’Igihugu yihagurukira, kuko iyo bawuguriwe wose ku gihe utarangirika n’amafaranga bakayabonera igihe bibafasha mu ihinga ry’undi no kwiteza imbere mu bindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet  avuga ko iki kibazo  hagati y’inganda n’abahinzi b’umuceri kikimara kuba, hagishakishwa igisubizo,hari hari impungenge ko imvura yagwa ikawangiriza aho wari wanitse.

Yarakomeje ati: “Igihe twari tugishakisha igisubizo kitaboneka kandi umuceri utinda ku mbuga, habayeho  impungenge  ko  imvura yawusanga hanze aho wari wanitse, ikawunyagirira ku mbuga, ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aragikemura, umuvuguzi araza  n’abahinzi babona  amafaranga yabo, bari guhinga undi barishimye.

Ikibaya cya Bigarama kigizwe n’abahinzi barenga 7 000 bibumbiye mu makoperative 4, bahinga ku buso burenga kilometero kare 1500, bemeza ko kubera uburyo bashishikarizwa kongera umusaruro, bawongereye bifatika, ko igihe wajya ugurishirizwa igihe n’amafaranga bakayabonera igihe, n’umusaruro warushaho kwiyongera.

Abahinzi b’umuceri ba KOIMUNYA bashimira cyane Perezida Kagame watumye umuceri wabo ubona abaguzi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA