Rusizi: Meya n’umwungirije beguye
Politiki

Rusizi: Meya n’umwungirije beguye

KAYITARE JEAN PAUL

November 23, 2024

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiriga, Dukuzumuremyi Anne Marie wari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’umujyanama umwe mu Nama Njyanama y’Akarere, baguye.

Kibiriga yeguye ku mirimo ye yo kuyobora Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024.

Amakuru aravuga ko Niyonsaba Jeanne D’arc warushizwe Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku rwego rw’Akarere na we yeguye kuri izi nshingano.

Inama njyanama y’Akarere ka Rusizi ntiremeza ubwegure bw’aba bayobozi bari basanzwe bari mu Nama Njyanama y’Akarere.

Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu nyayo yatumye aba bayobozi bombi begura. Abayobozi mu nzego z’ibanze bakunze kumvikana bavuga ko baguye ku mpamvu zabo bwite.

Dukuzumuremyi Anne Marie wari Visi Meya na we yeguye

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA