Rusizi: Umugabo yanyereye mu kirombe yikoreye ibuye riramwica
Imibereho

Rusizi: Umugabo yanyereye mu kirombe yikoreye ibuye riramwica

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

November 13, 2024

Gakuru Joseph w’imyaka 32 wakoranaga n’abandi mu bucukuzi bw’amabuye yo kubaka mu kirombe ubwo yari yikoreye ibuye arijyana ku yandi yarundaga ngo imodoka iyatware, yanyereye rimukomeretsa umutwe apfa agejejwe mu bitaro bya Gihundwe.

Ubwo bucukuzi abikotrera amabuye babukoraga mu kirombe kiri mu Mudugudu wa Mutongo, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi.

Umwe mu bo bakoranaga yabwiye Imvaho Nshya ko aho bakuraga aya mabuye hari hanyereye cyane kubera imvura nyinshi yari yahaguye bisaba kugenda bigengesereye cyane.

Nubwo byasabaga kwigengesera ariko, kuko buri wese ahemberwa amabuye yarunze, byasabaga ko  barunda menshi ngo bishyurwe amafaranga  menshi, hari igihe bihutaga ngo batanguranwe no gucyura umubyizi, yikoreye   rimwe rinini arisangisha andi, aranyerera rimukomeretsa mu mutwe.

Ati: “Yari atuye mu Mudugudu wa Gikungwe, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Mururu, twakoranaga hano muri kariyeri y’amabuye.  Yari yagiye yikorera andi ayarunda nta kibazo nubwo hari hanyereye cyane, iryo yari yikoreye arisangishije andi yarinyereranye kuko ryari rinini, rimukomeretsa umutwe, turamuterura ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe apfirayo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James avuga ko aho yacukuraga aya mabuye anayatwara ari ahasanzwe hacukurwa mu buryo bwemewe, ari ibirombe biba ari iby’abantu ku giti cyabo baha akazi ababakorera bakabishyura, bakaba babifitiye ibyangombwa n’ubwishingizi bw’ababakorera.

Ati: “Ni byo koko, yanyereye yikoreye ibuye rimukomeretsa mu mutwe agwa kwa muganga mu bitaro bya Gihundwe. Kuko yakoraga ahafite ubwishingizi ibyo ari byo byose umuryango we ntuzabura guhabwa impozamarira, akaba ari yo mpamvu dusaba abakora mu birombe nk’ibi kujya babanza kureba ko uwo bakorera afite ubwishingizi mbere yo kubaha akazi.”

Yanavuze ko kubera uburyo abakora imirimo nk’iriya baba bayikorera aho bashobora kugira impanuka baba bagomba gukorera abantu babifitiye uruhushya kandi bagakora bigengesereye cyane nko mu bihe by’imvura, ntibarebe ku mafaranga gusa ngo barwanire kurunda menshi, bakanareba ku buzima bwabo.

Nyakwigendera Gakuru Joseph asize umugore n’abana 2.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA