Rusizi: Umukobwa yakase umusore n’urwembe amuziza kumwima urukundo
Ubutabera

Rusizi: Umukobwa yakase umusore n’urwembe amuziza kumwima urukundo

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 11, 2026

Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kamembe mu Karere ka Rusizi hafungiye umukobwa witwa Gihozo Henriette w’imyaka 18, akurikiranyweho gukomeretsa bikomeye umusore witwa Hanyurimana Lazare w’imyaka 25 akoresheje urwembe amuziza kumwima urukundo.

Uru rugomo rwabereye mu kabari kari mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, aho uyu mukobwa yahasanze uyu musore agatangira kumubaza impamvu akomeza kumwinginga amusaba urukundo akarumwima, umusore ngo amubwira ko atabirimo umukobwa atangira kumwiyenzaho byanavuye ku kumukomeretsa.

Umwe mu bari muri aka kabari, yabwiye Imvaho Nshya ko ubusanzwe uyu mukobwa yaje mu mujyi wa Rusizi aturutse mu Karere ka Huye, ahasize umwana yabyaye atarageza ku myaka y’ubukure bikamutesha ishuri.

Avuga ko asanzwe amubona cyane cyane mu tubari kuko nta kandi kazi kazwi agira, uyu musore we akaba akora imirimo y’ubushabitsi muri uyu mujyi.

Akomeza avuga ko uyu mukobwa yabwiye umusore ko yamukunze, ko yumva atabaho batari kumwe, ko yamwemerera akamuha urukundo.

Umusore ngo yakomeje kumuhakanira umukobwa agashaka ko bakundana ku ngufu, umusore akamubwira ko bidashoboka.

Umukobwa akamusaba ko bajya mu kabari gusangira inzoga umusore akamubwira ko uwo mwanya atawubona, umukobwa ntiyashirwa.

Ati: “Ubwo twari mu kabari mu ma saa mbiri z’ijoro, umusore yaraje agura icupa aranywa, tunaganira, mu kanya umukobwa aba arahageze aradusuhuza, ashaka kwicara iruhande rw’uwo musore, umusore aramuhunga, umukobwa amubaza impamvu amuhunga kandi amukunda, n’impamvu akomeza kumusaba urukundo akabyanga.”

Arakomeza ati: “Umusore yamusubiriyemo ko ibyo gukundana na we bitaramujyamo, umukobwa akomeza gusa n’umushotora, umusore amuhunga, barashyamirana, umukobwa aba amukubise urushyi, umusore umujinya urazamuka na we amukubita urundi, turabakiza, umusore aricara umukobwa arasohoka tugira ngo birarangiye dukomeza kwinywera.’’

Umukobwa yagiye muri butiki iri hafi aho agura urwembe, yinjira atunguranye batamubonye aba arukatishije umusore ku kuboko, ku kibero no mu gatuza, aramukomeretsa.

Ati: “Irondo, ubuyobozi bw’Akagari ka Gihundwe n’inzego z’umutekano bahise bahagera, umusore avirirana yatangiye kugira isereri, umukobwa atabwa muri yombi, umusore ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Gihundwe.’’

Umwe mu banyerondo yabwiye Imvaho Nshya ati: “Uyu mukobwa, nk’uko yabitubwiye tumaze kumufata, biragaragara ko yakoze urugomo yagambiriye, ashaka ko umusore amukunda byanze bikunze, yakwanga na we akazahora amubuza amahoro kandi umusore avuga ko nta bundi buryo baziranyemo, atazi impamvu amwizirikaho atyo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux yavuze ko urugomo nk’uru rutari rusanzwe.

Ati: “Byarabaye koko, umukobwa yakase umusore n’urwembe ku kuboko, ikibero no mu gatuza, avuga ko amuziza kutamukunda kandi we ngo yumva yaramwimariyemo, umusore akabyanga.

Biriya ni imyitwarire mibi kuko ari n’ikibazo bagiranye ntiyagikemuza kumukomeretsa, yagana ubuyobozi.”

Yasabye urubyiruko kwirinda gushakisha urukundo ku ngufu, kwirinda urugomo urwo ari rwo rwose, ubusinzi n’indi myitwarire mibi iganisha ku kugongana n’amategeko.

Yihanganishije umusore aho arwariye, avuga ko umukobwa yashyikirijwe RIB, sitasiyo ya Kamembe ngo icyaha nikimuhama azabihanirwe, anasaba ababyeyi kwita ku nshingano zabo zo kurera.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA