Imodoka yari ifite pulake RAE 373W itwawe na Bizimana Félix Hassan w’imyaka 47, yavaga Tanzania yerekeza mu ruganda rwa CIMERWA, yagonganye n’umunyonzi wari utwaye igare witwa Habanabashaka Daniel w’imyaka 21 iramukomeretsa bikomeye.
Yamugonze ubwo yari igeze mu Mudugudu wa Cyete, Akagari ka Kagaramamu Murenge wa Mururu, mu Karere ka Rusizi ku wa 6 Ukwakira 2025.
Simpunga Déo wari uri aho iyo mpanuka yabereye yabwiye Imvaho Nshya ko uwo munyonzi yari atwaye imboga azijyanye ku Rusizi rwa 2, afite umuvuduko mwinshi, ahuye n’imodoka kugarura igare biramunanira, agonga imodoka ayisanze mu mukono wayo.
Ati: “Yayiguyemo arakomereka bikomeye cyane amaguru yombi, ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe, n’igare rirangirika bikomeye. Yavudukaga cyane ayigwamo ayisanze mu mukono wayo. Iki gice gikunze kubonekamo abanyonzi bavuduka cyane bajyanye imboga, imbuto n’ibindi ku Rusizi rwa 2, bahura n’imodoka nk’uku kubisikana bikananirana bakazigwamo.”
Yongeyeho ati: “Nk’abaturiye kano gace, biba tubyitegereza tubona hakwiriye ubukangurambaga mu banyonzi bakamenya kwitwararika kuko iyo bakubitanye n’izi modoka ubuzima bwabo burahangirikira cyane n’amagare yabo akahangirikira, kandi bitonze ntibabura kugera iyo bajya amahoro kuko n’ubundi kwihuta birangira bamwe batageze iyo bihutiraga kujya.”
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yavuze ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi uwari utwaye igare yari afite.
Ati: “Impanuka yatewe n’uwari utwaye igare afite umuvuduko mwinshi, ahuye n’imodoka kugarura igare biramunanira agonga imodoka ayisanze mu gisate cyayo.”
Yibukije abakoresha umuhanda kuwukoresha neza birinda ikintu cyose cyateza impanuka.