Rusizi: Umusore akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 3 amushukishije 100 Frw
Ubutabera

Rusizi: Umusore akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 3 amushukishije 100 Frw

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

October 28, 2024

Kuri sitasiyo yas RIB ya Nyakarenzo iri mu Murenge wa Gashonga,akarere ka Rusizi hafungiye umusore witwa  Hagenimana Silas w’imyaka 28, wo mu Mudugudu wa Bisenyi, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa  w’imyaka 3 amushukishije igiceri cy’amafaranga y’u Rwanda 100.

Umuturanyi w’uwo muryango Imvaho Nshya yavugishije, yayibwiye ko byabaye saa tatu z’igitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 25 Ukwakira 2024, ubwo ababyeyi b’uyu mwana bari bamusize mu rugo bajya guhinga, nyina ataha kare, ageze mu rugo umwana amusanganira amubwira ko uwo musore baturanye yamusambanyije, akanamuha igiceri aranakimwereka.

Ati: “Icyo ntamenye ni uko ababyeyi bamusize wenyine cyangwa bamusiganye n’abandi bana bakaza kumusiga bakagenda uwo musore akaza kumwangiza atyo, gusa ababyeyi ntibahingaga kure y’urugo, bari hafi.”

Yongeyeho ati: “Uwo mwana na we mu gushukishwa ayo mafaranga ntiyatatse cyangwa ngo arire cyane ku buryo hari umuntu wumva ngo amutabare, ntituzi niba yaranamupfutse umunwa, gusa  gusiga abana bato mu ngo bonyine bikaba bikunze kuba ino ngo banga kubajyana mu mirima kandi batahinze kure.’’

Avuga ko ayo makuru yanayahamirijwe n’umubyeyi w’uwo mwana wihutiye kureba Umujyanama w’ubuzima, arabimusobanurira, n’uwo mujyanama w’ubuzima abajije umwana amubwira nk’ibyo yabwiye nyina.

Bahise bajyana umwana ku kigo nderabuzima cya Nyakarenzo, bamugejejeyo uwamwakiriye amaze kumusuzuma abohereza ku bitaro bya Mibilizi, mu kumusuzuma ngo basanze koko umwana yasambanyijwe, bamwitaho uko bisanzwe, baha umubyeyi urupapuro ajyana kuri RIB, Sitasiyo ya Nyakarenzo, iri mu Murenge wa Gashonga.

Ati: “Icyakurikiyeho ni uko twumvise ngo uwo musore yafashwe, umwana bamugarura mu rugo, nta kindi turamenya, dutegereje icyo ubuyobozi buzatubwira cyavuyemo.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga, Ntawizera Jean Pierre, yemereye Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko uyu musore yari asanzwe ari ku rutonde rw’abasore bananiranye mu Murenge, binakekwa ko yaba akoresha ibiyobyabwenge, akanaba mu bitwa ibihazi, yatawe muri yombi.

Ati: “Amakuru twayahawe na RIB ko uwo musore akekwaho gusambanya uwo mwana, tumusanga aho arara izamu ku mashini isya imyaka muri santere y’ubucuruzi ya Mashya, mugitondo cya kare cyo ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira, turamufata ashyikirizwa RIB.’’

Yasobanuye kandi ko uwo musore yari asanzwe afite imyitwarire mibi, ari igihazi.

Ati: “Birababaje cyane kubona umusore ungana kuriya yangiza umwana w’imyaka 3. Twari dusanzwe tumufite ku rutonde rw’abasore b’ibihazi, abajura n’abanyarugomo kuko twanigeze kumujyana mu kigo cy’inzererezi yasagariye umuntu akamukubita, tunamukekaho gukoresha ibiyobyabwenge, ariko natwe twatunguwe na ririya hohotera. Nahamwa n’icyaha nyine azabiryozwa.’’

Ntawizera ashimira umubyeyi nyiri umwana ko atahishiriye icyaha ngo biyungire mu miryango kandi akanenga ababyeyi basiga abana bato ku ngo bonyine aho kubasiga mu irerero.

Gusambanya abana si ubwa mbere bivuzwe mu Murenge wa Gashonga, kuko hashize igihe gito nanone umusore afungiwe gusambanya umwana w’imyaka 17 amwizeza kumugira umugore.

Yasabye abasore kwirinda ingeso mbi nk’izo kuko uzijyamo aba yishyira mu kaga.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA