Munezero Théoneste w’imyaka 19, wakoraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, yatashye iwabo mu Kagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi ageze ku mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye, abanza kujya kuyogamo,ararohama arapfa.
Umuturage wahaye aya makuru Imvaho Nshya, yavuze ko umurambo we wabonywe n’abatambukaga berekeza kuri CIMERWA, kuko iki gice kitazitiye,barebye mu mashyuza babonamo umurambo ureremba.
Ati: “Bahise bahamagara umuyobozi n’inzego z’umutekano, baraza bawukuramo, RIB ihageze imaze gukora yo kureba, hafatwa umwanzuro wo kujyana umurambo mu bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma rya muganga, igihe hari hakinashakishwa imyirondoro ye kuko nta cyangombwa na kimwe kimuranga yari afite, nta n’uwari umuzi mu bahatambukaga.
Yavuze ko atari ubwa mbere ayo mashyuza atwara ubuzima bw’abantu kuko uyu abaye uwa 4 bamenye muri uyu mwaka, n’imyaka ishize bakaba baragiye bagwamo, bigaterwa n’abakunda aya mazi bayajyamo ngo bagiye kwivura amavunane n’izindi ndwara cyangwa kwishimisha,bagera hagati bakabura umwuka, bagapfa, agasaba ubuyobozi kongera imbaraga mu bukangurambaga no gukumira abantu gukomeza kuyogamo batabizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Kimonyo Kamali, yabwiye Imvaho Nshya ko ayo makuru ari yo, ko nyuma yo gukomeza gushakisha mu bahanyura bose, umwirondoro we waje kumenyekana n’umuryango we uraboneka, ari wo wanatanze amakuru ko yari amaze amezi 2 yaragiye gushaka akazi mu Murenge wa Mururu, yarohamye yari atashye.
Ati: “Ayo makuru ni yo, yarohamye arapfa. Kuko bishoboka ko yaba yagiyemo ari wenyine ntihagire ubimenya,umurambo wabonywe n’abatambukaga, baratubwira turaza tuwukuramo,ujyanwa mu bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.’’
Yakomeje agira ati: “Nubwo twafashe ingamba zikomeye zo gukumira abajyamo koga kuko bitemewe, hari abaduca mu rihumye bakitwikira ijoro bakajyamo kuko hatazitiye,nta n’umuzamu uhari kandi ari mu bidendezi.
Bavuga ko ariya mazi abagwa neza, bamwe ngo anabakiza amavunane n’indwara zinyuranye, bakajyamo nijoro, bamwe bakarohama kuko kuva uyu mwaka utangiye hamaze kurohamamo abagabo n’abasore 4, twumva ngo barohamye tutamenye igihe bagiriyemo.’’
Avuga ko abahamenyereye bavuga ko agati mu mazi hashobora kuba harimo gaze kuko bageramo umwuka ukaba muke, hakaba n’abo ubura burundu bagahita bapfa, akongera kwihanangiriza abaturage ko bitemewe kujya kuyogamo, cyane cyane ko hari n’abajyamo batazi koga, bishimiye gusa ubushyuhe bwayo n’ibindi byiza bayabwiweho, bikabaviramo kuhasiga ubuzima.