Uwamariya Noella wafashwe n’ibise akiri muri Sitade ya Rusizi aho yari yagiye kwamamaza Paul Kagame wari umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yashyikirijwe inzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 11 z’amafaranga y’u Rwanda yubakiwe n’abanyamuryango.
Ku wa 28 Kamena 2024, ni bwo Paul Kagame waje gutsinda amatora n’amajwi 99.18% yari yagiye kwiyamamaza muri Sitade ya Rusizi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Uwamariya Noella wari ufite inda y’imvutsi, na we yari mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bari basazwe n’ibyishimo byo gushyigikira umukandida batanze ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nubwo yari afite intege nke.
Ibyo bikorwa bihumuje, Perezida Kagame agisohoka muri Sitade ya Rusizi, ni bwo Uwamariya yafashwe n’ibise akiri muri sitade maze imbangukiragutabara imwihutana mu Bitaro bya Gihundwe aho yahise abyarira umwana w’umukobwa yise “Irarinda Ange Jeannine.”
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, bashyikirije Uwamariya iyo nzu iherekejwe n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo mu nzu mu rwego rwo kwishimira ibyo Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu Paul Kagame amaze kubagezaho.
Uyu mugore wibana kuko yabyaranye n’abagabo batandukanye akiri iwabo, yabaga mu kazu k’amabati 12 kendaga kumugwaho ndetse kamuvira impande zose.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Mururu bamufashije akibyara ndetse bakanamuremera ibyo kumufasha gutunga urwo ruhinja, bavuga ko besheje umuhigo wo kumwubakira inzu yiyubashye bamushyikirije ku Cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025.
Uwamariya Noella, washyikirijwe inzu mu Mudugudu wa Winteko, Akagari ka Kabahinda, Umurenge wa Mururu, yashimiye Perezida Kagame wamuhaye inzu nziza kuko ibyo byiza byavuye mu kumwamamaza n’intsinzi ikomeye yakurikiyeho.
Ati: “Nkurikije aho nabaga mpicirwa n’inzara n’abana batanu, nkaba mpawe inzu nziza y’amatafari ahiye, irimo amashanyarazi ntari narayigeze n’ibindi byangombwa byose, nkanahabwa ibidutunga, nta wundi wa mbere nashimira utari Chairman w’Umuryango wacu Paul Kagame. Ahore ku ngoma aturi imbere tumuri inyuma.”
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi Murenge wa Mururu Twagiramungu Alexis, yagize ati: “Nk’uwafatiwe n’ibise muri sitade yamamaza umukandida wacu wa FPR Inkotanyi, akanaba umunyamuryango, ntitwagombaga kwemera ko akomeza kuba mu nzu yamugwaho umwanya uwo ari wo wose. Twahise dukusanya ubushobozi tumwubakira inzu nziza irimo byose by’ibanze, tunamuha ibiryamirwa, intebe n’ibimutunga.”
Yakomeje ashimira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Mururu bakoze iki gikorwa cy’indashyikirwa cyiyongera kuri byinshi bakora mu gushyigikira icyerekezo cy’Umuryango.
Umuhoza Jeanne wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabahinda Uwamariya Noella atuyemo akaba yarimuriwe mu kandi Kagari, ndetse ngo bari kumwe mu kwamamaza Perezida Kagame, yagaragaje ibyishimo yatewe no kubona uwo mubyeyi atujwe heza.
Ati: “Amateka ye arahindutse cyane urebye aho yabaga n’aho ari, bigaragara ko FPR Inkotanyi ari ubuzima. Nk’abagore bagenzi be tuzakomeza kumuba hafi, arere abana be neza ababonere ikibatunga, na we dufatanye urugamba rw’iterambere.”
Nyuma yo gushyikiriza Uwamariya Noella iyi nzu, ibirori byakomereje ku kibuga cy’umupira cya Tara, aho abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamurikiye abayobozi batandukanye ibyo bigejejeho mu buhinzi, ubworozi, ubukorikori n’ibindi.
Umuyobozi wungirije wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rusizi, Nzisabira Jean Marie Vianney, yavuze ko byose babikesha ubumwe n’ubudaheranwa bwabo no kugira Chairman w’uyu Muryango ureba kure, asaba abanyamuryango bose kubyaza umusaruro mwinshi aya mahirwe.
Ati: “Biri mu ntego z’Umuryango FPR Inkotanyi gushakira abaturage aho baba heza, ari yo mpamvu iriya nzu tumaze gutaha yubatswe. Mukomeze ubumwe n’ubudaheranwa bwanyu, mwihute mu ngamba z’iterambere nk’uko muhagaze ubu, amahirwe yose muhabwa n’Umuryango FPR Inkotanyi muyabyaze umusaruro mwinshi.”
Mu Murenge wa Mururu, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagenda biyongera, kuri ubu bararenga 18.000.