Rusizi: Uwahingiraga abandi, ubu ni umuhinzi wunguka miliyoni 1 Frw uko asaruye
Ubukungu

Rusizi: Uwahingiraga abandi, ubu ni umuhinzi wunguka miliyoni 1 Frw uko asaruye

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 10, 2025

Nk’uko Umuherwe Bill Gate yabivuze,  “Niba waravukiye mu bukene si ikosa ryawe, ariko nupfa uri umukene rizaba ikosa ryawe.”  Habiyambere Gilbert w’imyaka 46, wahingiye abandi imyaka isaga 15, uyu munsi ni umuhinzi w’umuceri w’intangarugero wunguka nibura miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda buri uko asaruye. 

Ubuzima bwa Habiyambere utuye mu Mudugudu wa Murabyo, Akagari ka Shara, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, bwamubihiye kuva mu bwana bwe aho yabaye imfubyi ku babyeyi bombi afite imyaka 13, agasigara arerwa n’umukecuru na ww utari wishoboye.  

Ubwo buzima bubi ntibwatumye abona amahirwe yo kwiga ngo arangize amashuri kubera Politiki y’Iringaniza yari irangajwe imbere n’amacakubiri, ahubwo akisanga agomba guca inshuro kugira ngo agire icyo yimarira anakimarire na nyirakuru wasigaye amurera na we atishoboye. 

Ku myaka 16 ni bwo yatangiye guhingira abari bafite imirima y’umuceri kugira ngo we na nyirakuru babone ikibatunga. 

Ati: “Nubwo nari imfubyi itagira epfo na ruguru nta n’umuvandimwe ngira, nakomeje umutsi numva ngomba kuzabaho neza kuko numvaga mfite mu mutwe hazima.”

Ageze ku myaka 20 y’amavuko mu kwezi k’Ukuboza 1998, Habiyambere yashatse umugore bafatanya urugendo rw’ubuzima bombi bashakisha. 

Ati: “Nari mfite intego ko Imana nimpa abana bo bazabaho neza, bakiga na za kaminuza nubwo ntize. Numvaga igihe nabona akarima k’umuceri nakabyaza umusaruro nkizamura.”

Mu mwaka wa 2011 isengesho rye ryarasubijwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangiza gahunda yo gusaranganya abaturage ibishanga na we yisanga mu babonye amahirwe yo kubona ari 30  z’ubutaka ahinga. 

Ati: “Ni muri urwo rwego nanjye wari intamenyekana nagize amahirwe yo guhabwa imirima 3 y’umuceri nyibyaza umusaruro ufatika; nshimira Perezida Kagame watumye natwe abataragiraga imirima tuyibona.”

Kugeza uyu munsi ni umwe mu bahinzi bagize  Koperative Imbanzabigwi Muhinzi w’Umuceri Nyakabuye (KOIMUNYA), akaba intangarugero mu guhinga umuceri wa Basomati n’uwa Mfashingabo ikunzwe cyane ku isoko ry’u Rwanda no hanze yarwo. 

Avuga ko uyu munsi iyo asaruye ashobora kubona inyungu y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe, akamufasha kurihira abana amashuri no kwikenura mu bundi buryo nk’uko byari inzozi ze kuva mu bwana. 

Ati: “Mu buhinzi bw’umuceri gusa kuko n’ibyo mfite byose ari yo ntangiriro, abana banjye bose uko ari 7 bize mu ishuri ribanza ryigenga rya CIMERWA ryitwa L’Educateur bose bahera mu nshuke mbishyurira, nta mwana wajye utarizeyo ahereye mu nshuke.”

Avuga ko muri abo bana be yushyurira batatu babonye buruse bakomereza muri Kaminuza, aho umwe arangije amasomo y’ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi muri ISAE Busogo. 

Abandi bane basigaye bakomeje mu yisumbuye kandi bose nta kibazo cyo kubabonera amafaranga y’ishuri n’ibindi byose bakenera agira, kubera ubuhinzi bw’umuceri. 

Yiyubakiye inzu ya miliyoni 12 Frw 

Kuretse kurihira abana, Habiyaremye avuga ko yiyubakiye inzu igezweho y’amatafari ahiye, ifite agaciro ka miliyoni zisaga 12 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Iyo nzu yayishyizemo ibyangombwa byose birimo umuriro w’amashabyarazi, akurura amazi, yubaka n’ubwiherero bwa kijyambere. 

Uyu munsi yishimira ko yaguze ikibanza no mu Mujyi wa Kigali gifite agaciro ka miliyoni zisaga 7 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Avuga ko hari n’andi masambu yo guhinga agenda agura uko imyaka ihita indi igataha.

Intego ye ni ugukomeza gukora cyane, ahaharanira gusarurura umuceri uhiga iyindi mu bwinshi no mu bwiza. 

Nanone kandi afite inzozi zo kubaka inzu y’ubucuruzi ikodeshwa mu Murenge atuyemo, no kongerera agaciro umusaruro w’umuceri ahinga. 

Kuri ubu akoresha abakozi batari munzi ya 10. Yishimira ko imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame ari yo yamuhaye amahirwe yo kwikorera ahereye ku busa, akaba koresha n’abandi yabahemba na bo bakiteza imbere. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Kamali Kimonyo Innocent, ashima intambwe Habiyambere amaze gutera ndetse na koperative abarizwamo ikaba igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Umurenge. 

By’umwihariko ashimira Habiyambere ubutwari bwo kuba ataraheranywe n’ubuzima bishaririye yanyuzemo, kuri ubu akaba na we afasha abandi. 

Ati: “Nk’aba turabakeneye cyane mu Mirenge nk’iyi y’icyaro ngo bagire inama abumva ko bidashoboka. Si benshi babyaje umusaruro ufatika ariya mahirwe bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’isaranganya ry’igishanga cy’umuceri.”

Yavuze ko ubuhamya nk’ubu ari bwo bifuriza abaturage bose babona amahirwe atandukanye bakesha imiyoborere myiza. 

Habiyambere yishimira amahirwe yahawe na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda

TANGA IGITECYEREZO

  • Elmas hategekimana
    February 21, 2025 at 9:42 pm Musubize

    Nukuri dushimye ubuhamya Gribert aduhaye turumva natwe dukwiye kumvako tukiribazima byose bishoboka Muganza
    Bafite ambassaderi mwiza mubuhinzi
    Bwumuceri

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA