Rusizi: Uwasozaga amashuri abanza yapfuye arohamye mu kiyaga
Amakuru

Rusizi: Uwasozaga amashuri abanza yapfuye arohamye mu kiyaga

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

October 7, 2025

Muhawenayo Elysé w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, akaba yabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Mont Cyangugu, Akagari ka  Cyangugu, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, yapfuye arohamye mu Kiyaga cya Kivu. 

Bivugwa ko uwo mwana w’ingimbi yarohamye mu Mudugudu wa Karambo ubwo yari yajyanye na bagenzi be koga  kandi atabizi nta n’umwambaro w’ubwirinzi yambaye. 

Uyu mwana abyarwa na Pasiteri Hamuri Faustin, wabwiye Imvaho Nshya ko yajyanye n’abana avuye gusenga ku Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025. 

Yavuze ko umwana we akigera mu mazi hagati yananiwe akarohama, abandi bana bavuga ko bagarutse gutanga amakuru nyuma yo kumushaka bakamubura.

Ati: “Twarashakishije turamubura, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tarikiya 6 Ukwakira 2025, ni bwo twabonye umurambo we yuburutse. Twawujyanye mu Bitaro bya Gihundwe twitegura kumushyingura.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux, yihanganishije umuryango wagize ibi byago, asaba urubyiruko kwirinda kujya mu kigaya batazi koga cyangwa batambaye umwenda w’ubwirinzi. 

Ati: “Turihanganisha umuryango wagize ibi byago tunakangurira urubyiruko kwirinda kwishora mu kiyaga ngo rugiye koga rutabizi, rutanambaye imyambaro yabugenewe. Ni amakosa cyane kuko bashobora kurohama nk’uko byagendekeye uriya mwana.”

Yanasabye ababyeyi baturiye ikiyaga cya Kivu kujya bakurikiranira hafo abana babo bagira ishyushyo ryo kujya koga, bagakumira impanuka nk’izo zitaraba. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA