Ntakiyimana John w’imyaka 33 wo mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Hangabashi, Umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi, wari umaze igihe gito afunguwe kubera gukekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, yafatanywe mu nzu udupfunyika 4 tw’urumogi ubwo yabazwaga n’ubuyobozi ibijyanye na gahunda za Leta atubahiriza.
Umuturanyi we yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugabo yafashwe nijoro mu bugenzuzi bwakorwaga n’ubuyobozi bw’Akagari n’irondo, abazwa impamvu yarisibye kandi yagombaga kurirara, ashaka gutera amahane bumva ameze nk’uwanyoye urumogi, baramusaka bamusangana udupfunyika 4 twarwo.
Yagize ati: “Yari yafunzwe n’ubundi akurikiranyweho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo n’urwo rumogi, ataha twumva atazabyongera ariko uko iminsi ihita yaje kongera kurusubiraho, anatangira guhindura imico na gahunda za Leta zisabwa abaturage, nk’umuganda, irondo n’izindi akazijyamo biguru ntege.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Manirarora James yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo agifatanwa uru rumogi yashyikirijwe sitasiyo ya Polisi ya Muganza mbere y’uko ashykirizwa sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye, aho agomba kubibazwa kuko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati: “Yafashwe mu bugenzuzi twarimo, tumubaza ibyo atubahirije muri gahunda za Leta tumusangana udupfunyika 4 tw’urumogi. N’ubundi yari yarafungiwe gukoresha ibiyobyabwenge. Yari amaze igihe gito afunguwe n’ubundi abaturage baduha amakuru ko akibikoresha, koko turarumusangana atabwa muri yombi.”
Yakomeje agira ati: “Twamwohereje kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza ngo ashyikirizwe sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye abe ari yo imukurikirana kuko turi mu ifasi yayo.”
Yashimiye abaturage batanga amakuru ku bibi bigaragara.
Ati: “Turashimira abaturage ko bamaze gusobanukirwa gutanga amakuru ku bitagenda. Bakomereze aho. Turanabwira abakoresha ibiyobyabwenge, baba ababicuruza cyangwa ababinywa ko bitemewe, babireka bagakora imirimo ibateza imbere itabagonganishije n’amategeko.’’
Yavuze ko abagororwa ntibagire ubushake bwo kugororoka bagasubira mu byaha ubuyobozi buhari kugira ngo nk’abo bafatwe bashyikirizwe inzego bireba bahanwe.
Yavuze ko nk’ubuyobozi bafite ingamba zinoze zo guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo urumogi, n’inzoga zitujuje ubuziranenge na zo bamwe mu baturage bamara gusinda zikabayobya ubwenge, akaburira abakibigaragaramo nubwo baba babikora rwihishwa kubireka kuko bigira ingaruka.